Sunday, October 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibirambuye ku cyatumye hoteli ‘Château le Marara’ ifatirwa icyemezo cyo gufungwa ukwezi kukaba kuzuye

radiotv10by radiotv10
22/08/2025
in MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda RDB ruratangaza ko mbere yuko Hoteli Château le Marara ifatirwa icyemezo cyo kuba ifunze, hari habanje gukorwa igenzura, igasurwa kenshi igaragarizwa ibyo igomba kuzuza ariko ntibikorwe, bikagera aho ifatirwa kiriya cyemezo.

Hashize ukwezi iyi Hoteli iteretse ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi ifatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo na RDB.

Icyemezo cyatangajwe n’uru Rwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda tariki 21 ariko kigatangira kubahirizwa ku ya 22 Nyakanga 2025, cyavugaga ko “Nyuma y’iperereza ryakozwe, byagaragaye ko iyi hoteli ikora nta ruhushya, bityo ikaba itarubahirije amategeko agenga ubukerarugendo mu Rwanda.” Bityo ko kuva kuri iriya tariki itari yemerewe kongera gukora.

Bamwe mu batanze ibitekerezo ku ifungwa ry’iyi Hoteli, bavugaga ko bitumvikana kuba igikorwa nka kiriya cyari kimaze igihe kingana kuriya gikora, ariko kidafite uruhushya.

Irène Murerwa, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubukerarugendo muri uru Rwego rwafashe iki cyemezo, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, yavuze ko mbere yo gufunga iriya Hoteli, habanje gukorwa isuzuma mu bihe binyuranye.

Yavuze ko ubuyobozi bwa RDB bwasuye inshuro nyinshi iyi hoteli, bukagaragariza ubuyobozi bwayo ibyo bugomba kuzuza kugira ngo ikomeze gukora ariko bikagera aho biba ngombwa ko hafatwa kiriya cyemezo.

Yagize ati “Twarabasuye, tuganira na bo ariko bigera ahantu ukabona ko basa n’abatibuka ko ibyo bintu bisabwa ari itegeko.”

Ku kuba abantu baratunguwe n’icyemezo cyafatiwe iyi Hoteli kandi bayibona ko igezweho, ndetse ko uko byagenda kose ntakuntu yaba ikora itazwi, Irène Murerwa yavuze ko yari isanzwe izwi ko ikora ariko hari ibyo yagombaga kuzuza kugira ngo ikore nk’ishoramari.

Ati “Abantu rero baribajije bati ‘ko tuzi Château le Marara, ni ahantu heza cyane, abantu barabizi n’Akarere karabizi ni gute RDB batabazi?’ Icyo batari bafite ni uruhushya rwo gukora mu rwego rw’ubukerarugendo ariko bari bafite uburenganzira bwo gukora ishoramari.”

Uyu muyobozi avuga ko icyemezo cyafatiwe iriya Hoteli, gishingiye ku itegeko ryo muri 2014 rigenga urwego rw’Ubukerarugendo, aho uwinjiye mu ishoramari ryarwo, atangira agakora, akazahabwa uruhushya yaratangiye imirimo.

Avuga ko ubuyobozi bwa Hoteli Château le Marara bwandikishije ishoramari nk’uko abandi bose babikora mu buryo bworoshye bw’ikoranabuhanga, ariko ko haba hagomba kugenzurwa ishoramari na serivisi zitangwa.

Ati “Ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe ugahita ubona icyemezo mu masaha atarenze atandatu, ariko se icyiciro urimo cy’ishoramari ni ikihe? Uri hoteli, uri restaurant, uri akabyiniro, uri apartment, aho ni ho uhererwa uruhushya rujyanye n’icyiciro cyawe rero bo barakoraga batarigeze basaba urwo ruhushya.”

Yavuze ko ubwo hasurwaga iyi Hoteli ikagaragarizwa ibyo igomba kuzuza, yagendaga igaragaza imbogamizi zinyuranye, igahabwa igihe cyo kubikosora.

Ati “Iyo tuje kugusura tukaguha igihe runaka, iyo minsi ukayirenza, tukakureka kuko utubwiye impamvu zawe tukumva zirumvikana turakureka. Hari abo usanga babikora inshuro zingahe. Ni cyo kibazo cyabayeho.”

Avuga ko mu rwego rw’Ubukerarugendo haba hari byinshi bisabwa kuzuza, ariko ko ubisabwa iyo agaragaje intege nke, hafatwa icyemezo kandi ko atari kuri iriya Hoteli byakozwe gusa, kuko hari n’irindi shoramari ryagiye ribifatirwa.

Ati “Niba mu bintu 20 birenga naguhaye, wujuje bitanu gusa, n’ubundi itegeko uba uri kuryica. Ikintu cya ngombwa nubwo mwibanze kuri Chateau Le Marara hari n’abandi benshi batabyuzuza ariko biba bigomba kumenyeshwa ubuyobozi.”

Irène Murerwa yavuze ko nyuma yuko hafashwe kiriya cyemezo, uwagifatiwe ashobora gukosora ibyo yagaragarijwe, ubundi akandika asaba gufungurirwa.

Mbere yo gufungurirwa, habanza gukorwa irindi genzura rikorwa n’amatsinda arimo abo muri RDB, Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, ubundi byagaragara ko uwari wafungiwe yakosoye ibyo yasabwe, agahabwa uruhushya rutangwa na RDB rwishyurwa 80 000 Frw.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 2 =

Previous Post

Menya amafaranga bivugwa ko yaguzwe myugariro w’Umunyarwanda wabonye ikipe muri Kenya

Next Post

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

Related Posts

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

by radiotv10
11/10/2025
0

By Ivan Ntwali, Country Director at the Mastercard Foundation in Rwanda Every October 11, the world marks the International Day...

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

by radiotv10
11/10/2025
0

Every year, thousands of young people graduate from universities full of dreams, ambition, and excitement for the future. But for...

Abageze mu zabukuru b’i Musanze bafitiye Leta ubutumwa bw’icyifuzo cyabo

Abageze mu zabukuru b’i Musanze bafitiye Leta ubutumwa bw’icyifuzo cyabo

by radiotv10
11/10/2025
0

Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Musanze bavuga ko bagowe n'imihereho ya buri munsi, kuko no kubona...

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

by radiotv10
10/10/2025
0

Umuvugizi wa Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yagaragaje ko ibyatangarijwe na Perezida Felix Tshisekedi i Brussels mu Bubiligi ko yahoze...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

by radiotv10
10/10/2025
0

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akatirwa igifungo gisubitse cy’umwaka umwe. Ni...

IZIHERUKA

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero
SIPORO

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

by radiotv10
11/10/2025
0

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

11/10/2025
‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

11/10/2025
Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

Nyuma y’ibyabaye Amavubi agiye muri Afurika y’Epfo gutegura umukino udafite igisobanuro

11/10/2025
Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

Abatunze imbwa mu Bwongereza hari ikosa rishobora kuzajya ribacisha Miliyoni 9Frw

11/10/2025
It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

It’s time to stop expecting jobs and start creating jobs: A message to fresh graduates

11/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

Green Kigali: How youth are driving Eco-Innovation

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abanyabigwi muri Volleyball mu Rwanda banakiniye Igihugu bongeye kugaragara bakina umukino ntangarugero

Supporting Young Women Entrepreneurs Builds Stronger Families, Communities, and Economies

‘Bishop Gafaranga’ nyuma yo gufungurwa hari ubutumwa buvugwa afitiye abantu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.