• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Menya amafaranga bivugwa ko yaguzwe myugariro w’Umunyarwanda wabonye ikipe muri Kenya

radiotv10by radiotv10
22/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Menya amafaranga bivugwa ko yaguzwe myugariro w’Umunyarwanda wabonye ikipe muri Kenya
Share on FacebookShare on Twitter

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Buregeya Prince wakiniraga AS Kigali wananyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka APR yanabereye Kapiteni, yamaze gusinyira ikipe ya Nairobi United yo muri Kenya bivugwa ko yatanzweho arenga miliyoni 70 Frw.

Buregeya Prince w’imyaka 25 ukina mu mutima wa ba myugariro, yaraye asinye muri Nairobi United yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka nk’umukinnyi wayo mushya kugeza 2027.

Amakuru dukesha abanyamakuru ba Siporo bo muri Kenya, avuga ko uyu mukinnyi w’Umunyarwanda yatanzweho ibihumbi 50 USD [arenga Miliyoni 70 Frw].

Iyi kipe ya Nairobi United yerekejemo, izitabira irushanwa rya CAF Confederation Cup dore ko yatwaye igikombe cy’Igihugu muri 2024/2025 itsinze Gor Mahia ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Prince Buregeya yatangiye gukina umupira mu ikipe y’abato ya APR FC, azamurwa mu ikipe nkuru muri 2017 ayikinira imyaka irindwi ndetse aza no kuyibera kapiteni,

Agiye muri iyi kipe yo muri Kenya, avuye muri AS Kigali, yagiyemo nyuma yo kuva muri APR FC, yafashije gutwara ibikombe binyuranye.

Buregeye Prince na Nairobi United FC azaba abereye myugariro, izahura na NEC FC yo muri Uganda tariki ya 20 Nzeri 2025 muri Confederation Cup.

Aime Augustin
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + twelve =

Previous Post

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

Next Post

Ibirambuye ku cyatumye hoteli ‘Château le Marara’ ifatirwa icyemezo cyo gufungwa ukwezi kukaba kuzuye

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Hoteli Château le Marara iherutse kugarukwaho cyane yafunzwe hatangazwa n’impamvu

Ibirambuye ku cyatumye hoteli ‘Château le Marara’ ifatirwa icyemezo cyo gufungwa ukwezi kukaba kuzuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.