Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amarira yabaye menshi nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarimo abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga

radiotv10by radiotv10
26/08/2025
in AMAHANGA
0
Amarira yabaye menshi nyuma y’igitero cya Israel cyahitanye abarimo abanyamakuru b’ibitangazamakuru mpuzamahanga
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 22 barimo abanyamakuru batanu bahitanywe n’igitero cy’igisirikare cya Israel cyagabye ku Bitaro bya Nasser Hospital biherereye mu gace ka Khan Yunis mu majyepfo y’Intara ya Gaza.

Aba banyamakuru baguye muri iki gitero gikomeye, barimo abakoreraga Ibiro Ntaramakuru by’Abongera Reuters, iby’Abanyamerika Associated Press, ndetse n’abakorera Al Jazeera na Middle East Eye.

Al Jazeera iravuga ko mu bahitanywe n’iki gitero, harimo na bane bakoraga mu nzego z’ubuzima nkuko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryabitangaje.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Binjamin Netanyahu, yavuze ko Israel ibabajwe bikomeye n’ibyabereye ku bitaro bya Nasser Hospital, avuga ko Israel yubaha abakora umwuga w’itangazamakuru, abakora kwa muganga n’abasivile, ku buryo itari kubarasaho ibigambiriye.

Yashimangiye ko inzego z’umutekano zahise zitangira iperereza kuri iki gitero; cyakora yibukije ko intego ya Israel ari ukurandura burundu umutwe wa Hamas ashinja kuba warashimuse abaturage ba Israel, avuga ko ikiguzi cyose byamusaba azaruhuka asenye burundu umutwe wa Hamas.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − nine =

Previous Post

Why critical thinking is missing subject in our schools?

Next Post

Ntituri ba Gashozantambara ariko twaba ba Karwanantambara- Perezida Kagame yasubije abashinja RDF ibinyoma

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntituri ba Gashozantambara ariko twaba ba Karwanantambara- Perezida Kagame yasubije abashinja RDF ibinyoma

Ntituri ba Gashozantambara ariko twaba ba Karwanantambara- Perezida Kagame yasubije abashinja RDF ibinyoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.