Monday, September 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

IFOTO: Umuhanzi Andy Bumuntu yagaragaye mu isura nshya

radiotv10by radiotv10
26/08/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
IFOTO: Umuhanzi Andy Bumuntu yagaragaye mu isura nshya
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Kayigi Andy wamamaye nka Andy Bumuntu, wanigeze gukora umwuga w’itangazamakuru, wamenyerewe afite imisatsi miremire izwi nka Dreadlocks, yagaragaye yarogoshe umusatsi wose amaraho.

Uyu muhanzi yagaragaye ubwo yitabiraga imurika ry’igitabo cya Nisimwe Naomie wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020 yise ‘’More than crown’.

Iki gikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, cyitabiriwe n’abantu batandukanye barimo ab’amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro nka Andy Bumuntu.

Uyu muhanzi umaze igihe atagaragara cyane mu bikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo, ubwo yitabiraga iki gikorwa, yagaragaye mu isura abantu batakunze kumubonamo, aho yamaze kogosha umusatsi wose akamaraho.

Ni mu gihe uyu muhanzi yakunze kugaragara yarashyizeho imisatsi miremire izwi nka Dreadlocks, benshi bakunze kwitiranya ko ari iy’Abarasita.

Andy Bumuntu wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye nka ‘On fire’, ‘My Valentine’ n’izindi zakunzwe na benshi, yanamenyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, aho yakoreye Radio ya Kiss FM ikora ibiganiro by’imyidagaduro.

Uyu muhanzi yasezeye kuri iyi Radio muri Nzeri 2024, ubwo yavugaga ko yafashe iki cyemezo bitewe n’izindi nshingano nshya ndetse n’ubuzima bwe bwite.

Nyuma yo gusezera, mu kwezi k’Ukwakira uwo mwaka wa 2024 Andy Bumuntu yasinyanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), agamije gukora ubuvugizi abakiri bato bafite ibibazo byo mu mutwe.

Andy Bumuntu yakunze kugaragara afite imisatsi miremire

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × two =

Previous Post

Dore abakinnyi batagaragaye ku rutonde rw’abahamagawe mu Mavubi bikibazwaho

Next Post

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeye ko kiremerewe n’ibibazo biri mu rwego rw’Ubuzima

Related Posts

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

by radiotv10
01/09/2025
0

Umuhanzikazi Knowless yifurije isabukuru nziza umugabo we Ishimwe Clement, akoresheje amagambo aryohereye, amushimira uburyo yamubereye uw’agaciro gakomeye mu buzima bwe....

Umuhanzi uzwi muri Gospel mu Rwanda yagaragaje itandukaniro ry’ubuhanzi bw’ubu no hambere

Umuhanzi uzwi muri Gospel mu Rwanda yagaragaje itandukaniro ry’ubuhanzi bw’ubu no hambere

by radiotv10
01/09/2025
0

Umuhanzi Jean Pierre Clever Tuyizere wamenyekanye nka Papi Clever uririmbana n’umugore we Dorcas, yemeza ko umuziki wo kuramya no guhimbaza...

Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

Umukinnyi wa Filimi Lynda yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we yasimbuje Zaba Missedcall bakanyuzanyijeho

by radiotv10
28/08/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi, Uwankusi Nkusi Lynda wamamaye nka Lynda Priya, yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we mushya, amwifuriza isabukuru nziza...

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

Nyuma yuko umuhanzi uzwi ku Isi agaragaye mu muhanda yambaye akenda k’imbere hakurikiyeho iki?

by radiotv10
22/08/2025
0

Umuhanzi w’Umuraperi w'Umunyamerika Lil Nas X wanegukanye ibihembo mu bizwi ku Isi bya Grammy Awards, yatawe muri yombi ahita anajyanwa...

Umugore w’umuhanzi Jose Chameleone arashaka 60% by’umutungo w’umugabo we muri gatanya asaba

Umugore w’umuhanzi Jose Chameleone arashaka 60% by’umutungo w’umugabo we muri gatanya asaba

by radiotv10
21/08/2025
0

Daniella Atim washyingiranywe n’Umuhanzi w’Umunya-Uganda Jose Chameleone, ubu akaba ari kwaka gatanya, arasaba 60% by’umutungo w’umugabo we, mu kirego yagejeje...

IZIHERUKA

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito
AMAHANGA

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

by radiotv10
01/09/2025
0

Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

01/09/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yongeye kwihanangiriza Ubutegetsi bwa Congo iha integuza FARDC, FDLR n’abacancuro

01/09/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

Hagaragajwe igipimo cy’imvura iteganyijwe mu Rwanda mu kwa 09 hanatangwa ubujyanama

01/09/2025
Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

Rusizi: Baranenga World Vision gutererana umwana wagonzwe n’imodoka yayo akabura uwamukurikirana

01/09/2025
Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

Ubutumwa Knowless yageneye umugabo we Clement ku isabukuru ye

01/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igihugu kimwe muri Afurika cyemeye ko kiremerewe n’ibibazo biri mu rwego rw’Ubuzima

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeye ko kiremerewe n'ibibazo biri mu rwego rw’Ubuzima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agahinda gakomeje kuba kenshi muri Afghanistan ku bw’imibare y’abahitanywe n’umutingito

Perezida Kagame yagaragaje uruhare urubyiruko rukeneweho mu kurandura inzara yugarije Abanyafurika

AFC/M23 yongeye kwihanangiriza Ubutegetsi bwa Congo iha integuza FARDC, FDLR n’abacancuro

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.