Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hadutse akavuyo ubwo hashyingurwaga Colonel w’Umunyamulenge wa FARDC wahitanywe n’impanuka ya kajugujugu

radiotv10by radiotv10
26/08/2025
in AMAHANGA
0
Hadutse akavuyo ubwo hashyingurwaga Colonel w’Umunyamulenge wa FARDC wahitanywe n’impanuka ya kajugujugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo harimo hakorwa umuhango wo gushyingura Colonel Patrick Gisore n’umugore we Yvonne Nyamahoro baherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya gisirikare, hadutse akaduruvayo k’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana n’ubugetsi bwa DRC.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere muri Uvira ubwo hashyingurwaga aba bitabye Imana bazize impanduka y’indege ya gisirikare yabaye tariki 16 Kanama 2025.

Abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana na Leta ya DRC, basanzwe baba muri kariya gace, barogoye iki gikorwa nyuma yo guteza intugunda.

Aba barwanyi bateje aka kavuyo, bashinja abo mu muryango w’Abanyamulenge gukorana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Ababonye ubwo ibi byabaga, bavuga ko aba barwanyi bagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi ubwo bijandikaga muri iki gikorwa bakagihagarika, bazaga bigamba ko ari ab’umutwe wa Wazalendo.

Hari kandi abaturage b’Abanyamulenge bari mu rugendo bagiye gushyingura mu gace ka Kilomoni, bahagaritswe n’abarwanyi ba Wazalendo babafatiye ahitwa Mulongwe babafungirana mu rusengero rwa Communauté des Assemblées de Dieu du Congo (CADC).

Abo muri aka gace kandi bavuga ko bamwe muri abo barwanyi ba Wazalendo banarashe urufaya rw’amasasu menshi mu baturage bari hanze y’urusengero, ndetse hanibwa bimwe mu bikoresho birimo imodoka, telefone, amafaranga ndetse n’ibikoresho by’urusengero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeye ko kiremerewe n’ibibazo biri mu rwego rw’Ubuzima

Next Post

Amakuru mashya: Abarimo abanyamakuru baregwa mu rubanza rumwe n’Abofisiye muri RDF bafatiwe icyemezo kibafungura

Related Posts

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

by radiotv10
25/10/2025
0

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon, Issa Tchiroma Bakary, wamaze kwitangaza nk’uwatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, yatangaje ko igihe hatangazwa...

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Abantu 25 baburiye ubuzima mu mpanuka yabereye muri Leta ya Andhra Pradesh mu majyepfo y’u Buhindi, nyuma yuko bisi itwara...

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

Sarközy wabaye Perezida w’u Bufaransa uherutse kwishyikiriza Gereza ngo afungwe hatangajwe ibyo atazemererwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Minisitiri w’Umutekano mu Bufaransa, yavuze ko Nicolas Sarközy wayoboye iki Gihugu, mu myaka itanu azamara muri Gereza La Santé afungiyemo,...

Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

by radiotv10
24/10/2025
0

Ibihano Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Turmp yafatitye kompanyi ebyiri zicuruza ibikomoka kuri petrole zo mu Burusiya,...

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
26/10/2025
3

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

25/10/2025
Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

25/10/2025
Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

Annette Murava n’umugabo we Bishop Gafaranga bazanye ubutumwa bifashishije ibyo banyuzemo

25/10/2025
Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

Utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroon witangaje nk’uwatsinze amatora ya Perezida yavuze ikizakurikiraho nibitemezwa

25/10/2025
Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

Smart weekend spending: Budget tips for young professionals

25/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Amakuru mashya: Abarimo abanyamakuru baregwa mu rubanza rumwe n’Abofisiye muri RDF bafatiwe icyemezo kibafungura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda ari mu bahawe inshingano muri FERWAFA

Abatuye muri Kicukiro bagaragarijwe icyashimangira ubumwe n’ubudaheranwa bigifite ibibibangamiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.