Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hadutse akavuyo ubwo hashyingurwaga Colonel w’Umunyamulenge wa FARDC wahitanywe n’impanuka ya kajugujugu

radiotv10by radiotv10
26/08/2025
in AMAHANGA
0
Hadutse akavuyo ubwo hashyingurwaga Colonel w’Umunyamulenge wa FARDC wahitanywe n’impanuka ya kajugujugu
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo harimo hakorwa umuhango wo gushyingura Colonel Patrick Gisore n’umugore we Yvonne Nyamahoro baherutse kugwa mu mpanuka y’indege ya gisirikare, hadutse akaduruvayo k’abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana n’ubugetsi bwa DRC.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere muri Uvira ubwo hashyingurwaga aba bitabye Imana bazize impanduka y’indege ya gisirikare yabaye tariki 16 Kanama 2025.

Abarwanyi b’umutwe wa Wazalendo ukorana na Leta ya DRC, basanzwe baba muri kariya gace, barogoye iki gikorwa nyuma yo guteza intugunda.

Aba barwanyi bateje aka kavuyo, bashinja abo mu muryango w’Abanyamulenge gukorana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki Gihugu.

Ababonye ubwo ibi byabaga, bavuga ko aba barwanyi bagaragazaga umujinya w’umuranduranzuzi ubwo bijandikaga muri iki gikorwa bakagihagarika, bazaga bigamba ko ari ab’umutwe wa Wazalendo.

Hari kandi abaturage b’Abanyamulenge bari mu rugendo bagiye gushyingura mu gace ka Kilomoni, bahagaritswe n’abarwanyi ba Wazalendo babafatiye ahitwa Mulongwe babafungirana mu rusengero rwa Communauté des Assemblées de Dieu du Congo (CADC).

Abo muri aka gace kandi bavuga ko bamwe muri abo barwanyi ba Wazalendo banarashe urufaya rw’amasasu menshi mu baturage bari hanze y’urusengero, ndetse hanibwa bimwe mu bikoresho birimo imodoka, telefone, amafaranga ndetse n’ibikoresho by’urusengero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Igihugu kimwe muri Afurika cyemeye ko kiremerewe n’ibibazo biri mu rwego rw’Ubuzima

Next Post

Amakuru mashya: Abarimo abanyamakuru baregwa mu rubanza rumwe n’Abofisiye muri RDF bafatiwe icyemezo kibafungura

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

by radiotv10
20/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’Abanyekongo babuze uko basubira mu byabo mu bice birimo Umujyi wa Uvira, nyuma yuko...

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

IZIHERUKA

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi
IBYAMAMARE

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye abandi baregwa muri dosiye y’Abofisiye babiri ba RDF n’abanyamakuru bazwi mu Rwanda

Amakuru mashya: Abarimo abanyamakuru baregwa mu rubanza rumwe n’Abofisiye muri RDF bafatiwe icyemezo kibafungura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda yatawe muri yombi

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.