Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byasaba ko uba uri Spiderman- Igisubizo Polisi yasubije uwayibajije ikibazo

radiotv10by radiotv10
27/08/2025
in MU RWANDA
0
Byasaba ko uba uri Spiderman- Igisubizo Polisi yasubije uwayibajije ikibazo
Share on FacebookShare on Twitter

Uwabajije Polisi y’u Rwanda icyakorwa mu gihe umuturage abonye imodoka yacitse feri itwaye abantu, uru rwego rwamusubije ko uwashaka gukora ubwo butabazi, byaba ari nko kwigira ‘Spiderman’ kuko ikibazo kimenywa n’utwaye ikinyabiziga.

Ni nyuma yuko umuturage ukoresha Konti yitwa Brotherwacu ku rubuga nkoranyambaga kuri X, anyujijeho ikibazo yageneye Polisi y’u Rwanda ku cyakorwa mu gihe umuturage abonye imodoka yabuze feri.

Ubu butumwa bugira buti “Nk’umuturage ubonye imodoka yacitse feri iri kwiruka mu muhanda, ni ubuhe butabazi bw’ibanze yakora kugira ngo atabare ubuzima bw’abarimo mu gihe police itari aho hafi?”

Polisi y’u Rwanda, mu gusubiza uyu muturage; yavuze ko iki gitekerezo cyahimbwe n’uyu muturage ubundi kidashoboka.

Uru rwego ruvuga ko ikinyabiziga cyacitse feri bimenywa n’umuntu ugitwaye, bityo ko kubimenya uri umuturage uri hanze, bidashoboka, kandi ko hari uburyo bwagenwe bwo kwirinda ko habaho iki kibazo.

Ubutumwa bwa polisi y’u Rwanda bugira buti “Ubundi iyo ikinyabiziga “cyacitse feri” bimenywa n’ugitwaye.”

Polisi yakomeje igira iti “Iyi “scene” watekereje kuyiyobora no kuyikina byasaba ko uba uri Spiderman [ibizwi muri filimi by’umuntu uba ari intwari itabara abari mu kaga].”

Uru rwego ruvuga ko uburyo bwo gusuzumisha ikinyabiziga busanzwe bukorwa mu gihe runaka cyagenwe ndetse no kuba umuntu yajya akigenzura uko umushoferi agiye gukora urugendo, ari bwo burinda ibibazo nka biriya byo kuba cyacika feri.

Polisi iti “Ubutabazi nyabwo ni uko ikinyabiziga kigomba guhora kigenzurwa neza, cyane cyane mbere yo kujya mu rugendo.”

Kimwe mu bizamini byibandwaho iyi ikinyabiziga kigiye gukorerwa isuzuma rizwi nka ‘Controle technique’, ni ukugenzura uburyo bw’imikorere ya feri yacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + sixteen =

Previous Post

Menya umubare w’aba mbere bamaze kwiyandikisha ngo bazahabwe Indangamuntu-Koranabuhanga y’u Rwanda

Next Post

Hatewe intambwe yo kurandura umuco wo kudahana mu bice byabohojwe AFC/M23

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatewe intambwe yo kurandura umuco wo kudahana mu bice byabohojwe AFC/M23

Hatewe intambwe yo kurandura umuco wo kudahana mu bice byabohojwe AFC/M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.