Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
28/08/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Al Merreikh yo muri Sudani ibaye ikipe ya kane ije gukorera Pre-season mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya Al Merreikh yo muri Sudan yabaye iya 4 yo mu mahanga ije mu Rwanda kuhitegurira umwaka w’imikino (pre-season ) wa 2025-2026.

Al Merreikh yageze mu Rwanda ahagana saa 17h00, ikazahamara iminsi 20 ikina imikino ya gicuti n’amakipe yo mu Rwanda.

Amakipe azahura nayo ntaramenyekana, ariko izajya yitoreza kuri stade Amahoro no kuri Kigali Pele Stadium.

Si ubwa mbere iyi kipe ije kwitegurira mu Rwanda, kuko no muri pre-season y’umwaka ushize ariho yiteguriye.

Iyi kipe iba mu buhungiro igakina shampiyona ya Mauritania, kubera intambara yo muri Sudan , ibaye iya kane mu kwezi kumwe ije gukorera pre-season mu Rwanda.

Ku ikubitiro haje Yanga SC yo muri Tanzania yitabiriye Rayon Day, ubwo yatsindaga Rayon Sports FC ibitego bitatu kuri kimwe.

Ikipe ya kabiri yageze mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kanama ni Power Dynamos yo muri Zambia yatsinzwe na APR FC ibitego bibiri ku busa.

Azam FC nayo yo muri Tanzania yitabiriye irushanwa “Inkera y’abahizi” ryari ryateguwe na APR FC , rikaza kwegukanwa na Police FC.

Ikipe ya 5 itegerejwe i Kigali ni Vipers FC yo muri Uganda biteganyijwe ko izakina na Gorilla FC.

Ni ubwa mbere, amakipe 5 yisanze i Kigali yashimye kuhakorera pre-season husa atari irushanwa rizwi.

Nta gushidikanya ko Aya makipe ashima uko yakirwa mu Rwanda, bikiyongera ku bikorwa remezo nka Stade Amahoro na Kigali Pele zose zemewe na CAF.

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × five =

Previous Post

Icyatumye umukino wa APR na Pyramids uhindurirwa igihe wagombaga kubera

Next Post

Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

Related Posts

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

IZIHERUKA

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano
IBYAMAMARE

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

Baltasar wagarutsweho cyane kubera amashusho ye yasakaye yafatiwe igihano n’Urukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakurukazi witegura gukorana ubukwe n’umuraperi yakorewe ibirori byo gusezera urungano

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.