Umukinnyikazi wa Filimi, Uwankusi Nkusi Lynda wamamaye nka Lynda Priya, yongeye gushimangira urwo akunda umukunzi we mushya, amwifuriza isabukuru nziza mu magambo aryohereye aherekejwe n’amafoto bari mu bihe byiza.
Ni mu butumwa uyu mukinnyikazi wa Filimi yasangije abantu ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, bwo kwifuriza isabukuru nziza umukunzi we Christian Irenge.
Muri ubu butumwa, Lynda yagize ati “Isabukuru nziza ku mufatanyabikorwa wanjye muri byose. Warakoze kuba wowe no kunzanira umunezero udasanzwe mu buzima bwanjye. Inseko yawe ikuraho ibihe bibi byose nagize. Uri ikimenyetso cy’uko abeza bakiriho.”
Lynda kandi uherutse gutangaza ko afitanye umushinga wo kuzarushingana n’uyu musore yihebeye, yongeye kubishimangira muri ubu butumwa bumwifuriza isabukuru nziza.
Yakomeje agira ati “Sinjye uzarota ninjiye mu bihe byo kuzajya twizihizanya amasaburu yose asigaye turi kumwe. Warakoze kumbera uwanjye.”
Lynda usanzwe azwi mu gukina filimi mu Rwanda, yakanyujijeho mu rukundo na mugenzi we na we akaba umukinnyi wa filimi Clinton Niyonkuru uzwi nka Zaba Missed Call, banakunze kugaragara mu dukino dukoze mu buryo bwa filimi babaga bakinnye twagaragazaga urukundo rwabo.
Amakuru avuga ko Lynda n’uyu mukunzi we mushya bamaranye umwaka n’igice bari mu munyenga w’urukundo, ndetse ko bateganya kuzarushingana umwaka utaha, bakibanira nk’umugore n’umugabo.

RADIOTV10