Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka

radiotv10by radiotv10
30/08/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Umwuka mubi uvugwa hagati ya Gifitu na SEDO wageze aho bafatana mu mashati, mudugudu arahagoboka
Share on FacebookShare on Twitter

Umwuka mubi uvugwa hagati y’abayobozi mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, wageze aho Umunyamananga Nshingwabikorwa w’Akagari n’ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Abaturage (SEDO) benda kurwanira mu Biro bakizwa n’Umuyobozi w’Umudugudu. 

Uwo mu nzego z’ibanze muri aka Kagari wahaye amakuru RADIOTV10, avuga ko hari ku mugoroba saa kumi ubwo Gitifu w’Akagari ka Burunga, Munyemana Jean Claude yageraga ku Biro by’Akagari agasanga SEDO we ari mu biro agatangira kumubwira nabi.

Agira ati “Sedo yari yiriwe mu kazi ku Kagari mugenzi we ahagera ku mugoroba asanga arimo gukora raporo atangira kumutuka ngo wa gicucu we, arangije ngo aramubwira ngo ubu nagukubita, noneho agiye kumukubita urushyi umuyobozi w’Umudugudu wari uhari abajya hagati  birangira gutyo.”

Icyakora Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burunga, Munyemana Jean Claude uhakana amakuru yo gufatana mu mashati kwe na mugenzi we, akavuga ko n’iyo haba harabayeho ukutumvikana bitagera aho kurwana cyangwa gutukana nk’abayobozi.

Agira ati “Ibyo ntabwo bishoboka, indangagaciro z’abayobozi ni ikindi kindi. Iyo yaba ari indiscipline case. Koko nawe uri ku rwego nk’urwo ndimo wafatana n’umuntu mu biro? Ibyo ntibibaho ntibizigera binabaho.”

Uwineza Jeannette ushinzwe Imibereho Myiza n’Iterambere ry’Abaturage (SEDO) mu Kagari ka Burunga, nubwo yirinze kugira amakuru arambuye abitangaho ariko ntiyahakanye ko atasagariwe na Gitifu

Ati “Gitifu w’Umurenge ari kubikurikirana, reka ntegereze nzakubwira ubundi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Jean Pierre Iyakaremye yemereye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’Umurenge bwari busanzwe buzi ko aba bombi badafitanye imikoranire myiza ndetse ko ibyo bikimara kuba umwe yahise abimumenyesha, nyuma bose bakaganirizwa bagafata umwanzuro wo gukorana neza.

Ati “Uwo mwanya SEDO yahise anyandikira ambwira ko Gitifu yari amukubise. Twari tumaze iminsi tubyumva tukabaganiriza noneho ejobundi batubwiye ko batonganiye mu kazi, dufata umwanzuro wo kubajyana muri discipline kugira ngo tubaganirize batuze banigishwe indangagaciro z’akazi.”

Nyuma yo kwitaba ku Murenge bagasasa inzobe, buri wese akavuga ikimubangamiye mu kazi aho byagaragaye ko byari bigeze aho umwe ahamagara undi kuri telefone ntiyitabe, bombi bahavuye biyemeje gushyira hamwe bagafatanya ndeste ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko nta mpamvu yo kubatandukanya kuko bagomba kuba abantu bakuru bagakorana mu bwumvikane.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − 16 =

Previous Post

Maj.Gen.Birungi wayoboye urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda yatawe muri yombi

Next Post

Perezida Kagame ari muri Senegal

Related Posts

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye
AMAHANGA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame ari muri Senegal

Perezida Kagame ari muri Senegal

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.