• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabugogo: Umusekirite yakubise umuntu bapfa amafaranga ahita agwa igihumure

radiotv10by radiotv10
14/12/2021
in MU RWANDA
0
Nyabugogo: Umusekirite yakubise umuntu bapfa amafaranga ahita agwa igihumure
Share on FacebookShare on Twitter

Umusekirite yashyamiranye n’usanzwe ashakishiriza imibereho i Nyabugogo ahacururizwa Telefone zakoze, bapfa amafaranga, aramuterura amukubita hasi ahita agwa igihumure ku buryo hari abaketse ko yahise apfa gusa yakomeretse bikabije.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, ku gasoko gato kari inyuma y’Inzu izwi nko ku Mashyirahamwe ku muhanda werecyeza ku Muhima.

RADIOTV10 yageze ahabereye ubu bushyamirane bukimara kuba, yabajije bamwe mu baturage bari bahari, bavuga ko umwe asanzwe ari Umusekirite mu gihe undi asanzwe ari umukomisiyoneri wa telephone zigurishwa ariko zarakoze.

Aba baturage bavuga ko umusekirite yasoresheje uyu mukomisiyoneri bananiwe kumvikana, batangira gushyamirana.

Ubwo bashyamiranaga, umwe yafashe mugenzi we aramuterura amukubita hasi ahita agwa igihumure arakomereka bikabije.

Umwe mu babibonye avuga ko abaturage benshi bahise bahurura bagasanga umwe muri aba bashyamiranye yikubise hasi bahagita bitabaza inzego z’umutekano zirimo Polisi yahise inajyana uwakubiswe.

Uwakubiswe yahise ajyanwa kwitabwaho ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu gihe uwamukubise na we yahise afatwa kugira ngo hakorwe iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + 12 =

Previous Post

AMAFOTO: Ni Kimenyi musamusa…Muyango bwa mbere yagaragaje impfura yabo

Next Post

Ibitaramo by’umuziki byahagaritswe, abakozi ba Leta basubizwa gukorera mu rugo, izindi ngamba zirakazwa

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Ibitaramo by’umuziki byahagaritswe, abakozi ba Leta basubizwa gukorera mu rugo, izindi ngamba zirakazwa

Ibitaramo by’umuziki byahagaritswe, abakozi ba Leta basubizwa gukorera mu rugo, izindi ngamba zirakazwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.