Nyabugogo: Umusekirite yakubise umuntu bapfa amafaranga ahita agwa igihumure

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusekirite yashyamiranye n’usanzwe ashakishiriza imibereho i Nyabugogo ahacururizwa Telefone zakoze, bapfa amafaranga, aramuterura amukubita hasi ahita agwa igihumure ku buryo hari abaketse ko yahise apfa gusa yakomeretse bikabije.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, ku gasoko gato kari inyuma y’Inzu izwi nko ku Mashyirahamwe ku muhanda werecyeza ku Muhima.

Izindi Nkuru

RADIOTV10 yageze ahabereye ubu bushyamirane bukimara kuba, yabajije bamwe mu baturage bari bahari, bavuga ko umwe asanzwe ari Umusekirite mu gihe undi asanzwe ari umukomisiyoneri wa telephone zigurishwa ariko zarakoze.

Aba baturage bavuga ko umusekirite yasoresheje uyu mukomisiyoneri bananiwe kumvikana, batangira gushyamirana.

Ubwo bashyamiranaga, umwe yafashe mugenzi we aramuterura amukubita hasi ahita agwa igihumure arakomereka bikabije.

Umwe mu babibonye avuga ko abaturage benshi bahise bahurura bagasanga umwe muri aba bashyamiranye yikubise hasi bahagita bitabaza inzego z’umutekano zirimo Polisi yahise inajyana uwakubiswe.

Uwakubiswe yahise ajyanwa kwitabwaho ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu gihe uwamukubise na we yahise afatwa kugira ngo hakorwe iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru