Thursday, September 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
Ngwino nkumare amatsiko ku Kiyaga gishya kigiye kugaragara mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hagiye kuvuka ikiyaga gishya kiri guhangwa hagati y’Intara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba, kizuzura gitwaye miliyari 320 Frw cyitezweho kuzanira amahirwe Abaturarwanda. Shira amatsiko kuri byinshi wakwibaza kuri iki Kiyaga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Amb. Uwihanganye Jean de Dieu, aherutse gutangaza ko iki Kiyaga kizaba giherereye hafi y’Umujyi wa Kigali, aho kukigeraho bizaba ari iminota 20’ gusa uvuye muri Nyabugogo.

Amazi y’iki kiyaga ni yo azifashishwa n’urugomero rwa Nyabarongo II rugiye kongera ingano y’amashanyarazi aboneka mu Rwanda, aho ruzajya rutanga Megawatt 43,5.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL, Gakuba Felix mu kiganiro yagiranye na RADIOV10, yavuze ko iki kiyaga kizaba gifite ubunini bw’ibilometero kare 30, kizazana amahirwe menshi.

Ati “Icya mbere ni uko ikiyaga kizatanga umuriro, kikazafasha mu kurinda imyuzure, kizafasha abantu mu migenderanire n’ubucuruzi hifashishijwe inzira y’amazi, kizafasha mu buhinzi cyane cyane kigabanya imyuzure isanzwe igaragara mu gishanga cya Nyabarongo.”

Uyu muyobozi avuga kandi ko iki kiyaga gishobora no kuzajya cyifashishwa mu gutunganya amazi meza akoreshwa mu Rwanda.

Avuga ko ahazajya iki Kiyaga, hasanzwe hatuye abantu, banahafite imitungo, ku buryo hari gukorwa imirimo yo kubimura.

Ati “Hari abaturage bishyuwe ndetse bamaze no kwimuka bakajya gutura ahandi ariko barahawe ingurane ikwiye. Abo ni abari bakeneye kwimurwa byihutirwa umushinga ugitangira aho urugomero rurimo kubakwa kuko batari gutegereza gutuzwa.”

Hari kandi n’abaturage bazagirwaho ingaruka n’ikiyaga ubwacyo (reservoir). Abo baturage ubu bari kubarurirwa imitungo ndetse no kwiga uburyo bari babayeho kugira ngo bazatuzwe neza, bahabwe ibyangombwa byose bikenerwa harimo amashuri, amavuriro, n’amazi meza.

Ati “Ibyo kandi turi kubikora mu buryo bwihuse kuko bagomba kuba batujwe mbere yuko ikiyaga gishyirwamo amazi.”

Avuga ko uretse abaturage bazimurwa kubera iki kiyaga n’urugomero, iki gikorwa kizanagira ingaruka ku bindi bikorwa nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Ariko buri gihe harebwa uburyo ingaruka zaba nkeya kurusha akamaro umushinga ufite. Hari uduce dutoya tuzagerwaho na Dam ariko turi kubikoranaho na Rwanda Mining Board kugira ngo ntihazagire abafite uruhushya rwo gucukura amabuye y’agaciro bazagirwaho ingaruka n’uru rugomero mu buryo budasobanutse.”

Umuyobozi Mukuru wa EDCL, Gakuba Felix avuga ko kugera kuri iki Kiyaga uvuye Nyabugogo bizaba ari iminota micye, ariko urukuta rugomera amazi yacyo kiri kubakwa hagati y’Akarere ka Kamonyi mu murenge wa Ngamba n’Akarere ka Gakenke mu murenge wa Muhondo.

Ku bijyanye n’ingano y’amafaranga azatwarwa n’iki Kiyaga, Gakuba yagize ati “Utabaze amafranga yo kwimura abaturage, biteganyijwe ko ikiyaga kizuzura gitwaye amafranga agera kuri Miliyari 320 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Uretse aya mafaranga azakoreshwa mu kubaka uru rugomero, biteganyijwe ko mu kwimura abaturage, ho hazakoreshwa miliyari 70 Frw.

Naho ku ngano y’amazi iki Kiyaga kizaba gifite, ni miliyoni 806 Metero Kibe, mu gihe uburebure bw’ubujyakuzimu bwacyo bugashobora kuzagera kuri metero 59 aharehare kurusha ahandi.

Imirimo yo kubaka uru rugomero irakomeye

Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Amb. J.de Dieu Uwihanganye aherutse gusura ibi bikorwa

Uru rugomero ruzatuma havuka ikiyaga kinogeye ijisho
Kiri guhangwa hagati y’Intara eshatu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 12 =

Previous Post

AFC/M23 yavuze amakuru yamenye agaragaza umugambi mubisha ubutegetsi bwa Congo bufite

Next Post

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Related Posts

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

by radiotv10
04/09/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko urwego rw’ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere, rukwiye gushyirwamo politiki n’imirongo bituma ikiguzi cyarwo kigabanuka, bityo...

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

by radiotv10
04/09/2025
0

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko uherutse gutangaza amakuru y’ibinyoma aca igikuba, akoresheje YouTube, avuga ko ko i Musanze hatewe igisasu, yatawe...

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

Ibyo wamenya ku ndege zitwara-Drone zizakora nka Taxi mu Rwanda bibaye bwa mbere muri Afurika

by radiotv10
04/09/2025
0

Mu Rwanda hamuritswe umushinga w’ikoreshwa ry’indege nto zitagira abapilote zizakora nka taxi zitwara abagenzi, aho iki Gihugu kibaye icya 21...

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

by radiotv10
04/09/2025
0

A video has been released showing the operations of Rwandan Defense Forces (RDF) alongside Mozambican forces in the fight against...

Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

by radiotv10
04/09/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zahaye amagare abayobozi bo mu nzego z’ibanze...

IZIHERUKA

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko
IBYAMAMARE

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

04/09/2025
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

04/09/2025
Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

04/09/2025
Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

04/09/2025
Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

Hamenyekanya impamvu Rayon Sports yimuye ibiro yari imazemo imyaka ibiri

04/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Ubutumwa bwa Tshisekedi kuri Gen.Cirimwami wa FARDC umaze amezi arindwi yishwe na M23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Eng.- Amahoro Stadium ranked among the Top 10 best in Africa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.