Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe imibare yo hejuru y’abishwe n’inkangu idasanzwe muri Sudani

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in AMAHANGA
0
Hatangajwe imibare yo hejuru y’abishwe n’inkangu idasanzwe muri Sudani
Share on FacebookShare on Twitter

Inkangu ikomeye yabaye mu misozi ya Marra, mu Mtara ya Darfur y’Uburengerazuba mu gihugu cya Sudani, yasenye umudugudu wose yikica abantu bagera ku 1 000, harokoka umuntu umwe gusa.

Iyi mibare yatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba ugenzura ako gace Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A) wasohoye itangazo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, uhamya iyo iyo nkangu ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu benshi.

Itangazo rivuga kandi ko uwo mudugudu wasenywe burundu n’iyi nkangu, hagasigara umuntu umwe gusa ari we warokotse iyi nkangu.

Uyu mutwe wasabye Umuryango w’Abibumbye n’Indi Miryango Mpuzamahanga itabara imbabare gutabara mu gushakisha no gushyingura imibiri y’abahitanywe n’iyI nkangu, barimo n’abana bato

Al Jazeera yatangaje ko amakuru ava mu nzego zaho, yemeza ko bikomeye cyane kubona ubufasha bwo gushakisha no gushyingura  abapfuye, bitewe n’uko ako gace katarangwamo inzira zinyurwamo n’imodoka cyangwa izindi nzira z’ubutaka.

Aka gace kibasiwe cyane karigatuwe n’abiganjemo abimukira benshi   baba baraturutse mu yindi mijyi itandukanye ya Darfur kubera intambara ikomeje kuyogoza iki Gihugu ihanganishije ingabo za leta ndetse n’umutwe w’inyeshyamba za Rapid Support Force ubu ugenzura uduce twinshi muri iki Gihugu.

Uretse inkangu yibasiye aka gace kandi, n’abaturage baho babayeho mu bukene bukabije, aho nta mashuri, ndetse nta n’urwego rwa Leta rubageraho.

Ibi biza bibaye kandi mu gihe imirwano mu mujyi wa El-Fasher ikomeje gukara, aho umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) ukomeje kugota umurwa mukuru w’intara ya Darfur y’Amajyaruguru.

Amakuru atangazwa n’umuryango w’imbere mu gihugu Emergency Lawyers avuga ko ibitero by’indege byibasiye intara ya Darfur byahitanye abantu 24, abandi benshi barakomereka bikozwe n’izi nyeshyamba.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − fourteen =

Previous Post

The Power of reading: Why it shapes the mind and changes lives

Next Post

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Related Posts

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

by radiotv10
16/12/2025
0

Abasirikare b’u Burundi bari bakiri mu Ntara ya Kivu y’Epfo, nyuma yo gutsindwa n’abarwanyi ba AFC/M23, biravugwa ko batangiye gucyurwa...

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

by radiotv10
16/12/2025
0

Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo; yongeye kugira inama Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bukwiye...

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

by radiotv10
16/12/2025
0

Abaturage bo mu Mujyi wa Uvira, baramukiye mu gisa n’imyigaragambyo, nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangaje ko rigiye kuwurekura nyuma y’iminsi...

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

by radiotv10
16/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ryemeye gukura abasirikare baryo mu Mujyi wa...

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Residents of Uvira City took to the streets in form of protest after the AFC/M23 Coalition announced that it would...

IZIHERUKA

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe
IMIBEREHO MYIZA

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

by radiotv10
16/12/2025
0

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

16/12/2025
Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

16/12/2025
Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Intego Ikipe y'Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibisobanuro byatanzwe nyuma yuko hari ukemanze uburyo bwo kwipima SIDA mu macandwe

Amakuru agezweho avugwa ku basirikare b’u Burundi bari bakiri muri Kivu y’Epfo nyuma yo gutsindwa na AFC/M23

Kiliziya Gatulika muri Congo yongeye guha ubusabe Leta nyuma yuko AFC/M23 yari yafashe Uvira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.