• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe imibare yo hejuru y’abishwe n’inkangu idasanzwe muri Sudani

radiotv10by radiotv10
02/09/2025
in AMAHANGA
0
Hatangajwe imibare yo hejuru y’abishwe n’inkangu idasanzwe muri Sudani
Share on FacebookShare on Twitter

Inkangu ikomeye yabaye mu misozi ya Marra, mu Mtara ya Darfur y’Uburengerazuba mu gihugu cya Sudani, yasenye umudugudu wose yikica abantu bagera ku 1 000, harokoka umuntu umwe gusa.

Iyi mibare yatangajwe n’umutwe w’inyeshyamba ugenzura ako gace Sudan Liberation Movement/Army (SLM/A) wasohoye itangazo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, uhamya iyo iyo nkangu ikomeye yahitanye ubuzima bw’abantu benshi.

Itangazo rivuga kandi ko uwo mudugudu wasenywe burundu n’iyi nkangu, hagasigara umuntu umwe gusa ari we warokotse iyi nkangu.

Uyu mutwe wasabye Umuryango w’Abibumbye n’Indi Miryango Mpuzamahanga itabara imbabare gutabara mu gushakisha no gushyingura imibiri y’abahitanywe n’iyI nkangu, barimo n’abana bato

Al Jazeera yatangaje ko amakuru ava mu nzego zaho, yemeza ko bikomeye cyane kubona ubufasha bwo gushakisha no gushyingura  abapfuye, bitewe n’uko ako gace katarangwamo inzira zinyurwamo n’imodoka cyangwa izindi nzira z’ubutaka.

Aka gace kibasiwe cyane karigatuwe n’abiganjemo abimukira benshi   baba baraturutse mu yindi mijyi itandukanye ya Darfur kubera intambara ikomeje kuyogoza iki Gihugu ihanganishije ingabo za leta ndetse n’umutwe w’inyeshyamba za Rapid Support Force ubu ugenzura uduce twinshi muri iki Gihugu.

Uretse inkangu yibasiye aka gace kandi, n’abaturage baho babayeho mu bukene bukabije, aho nta mashuri, ndetse nta n’urwego rwa Leta rubageraho.

Ibi biza bibaye kandi mu gihe imirwano mu mujyi wa El-Fasher ikomeje gukara, aho umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) ukomeje kugota umurwa mukuru w’intara ya Darfur y’Amajyaruguru.

Amakuru atangazwa n’umuryango w’imbere mu gihugu Emergency Lawyers avuga ko ibitero by’indege byibasiye intara ya Darfur byahitanye abantu 24, abandi benshi barakomereka bikozwe n’izi nyeshyamba.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 5 =

Previous Post

The Power of reading: Why it shapes the mind and changes lives

Next Post

Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Intego Ikipe y’Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Intego Ikipe y'Igihugu Amavubi ihagurukanye i Kigali yerekeza muri Nigeria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.