• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri DRC, ahamijwe kunyereza miliyoni 19 USD (arenga miliyari 27Frw) agakatirwa imyaka itatu y’imirimo y’agahato no kumara imyaka 5 atemerewe gutora cyangwa kwiyamamaza, abamwunganira bavuze ko ubucamanza bwamwigirijeho nkana.

Ni urubanza rwasomwe n’Urukiko Rusesa Imanza i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025, ruhamya uyu wahoze muri Guverinoma ya Congo ibyaha yari akurikiranyweho.

Paul Okito, umwe mu banyamategeko bunganira Mutamba, yavuze ko yababajwe n’igihano cyo kwambura umukiliya wabo uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza mu gihe cy’imyaka itanu.

Yagize ati “Ntabwo ari igihano nyamukuru cyambabaje, ahubwo ni igihano cy’inyongera. Ntibyumvikana ukuntu umuntu utari warigeze kongera gukatirwa n’Urukiko. Ntiwavuga ko habayeho insubiracyaha cyangwa ngo abe yarakoze ibyaha byinshi.

Ese haba hari ikindi kibyihishe inyuma? Ku muntu ufite CV idafite icyasha, utari warigeze akatirwa mbere, ni ubwa mbere akatiwe. Urukiko rukwiye gushyira mu gaciro rugasesengura ku hahise h’umuntu.”

Uyu munyamategeko abona kiriya gihano cyo kwambura umukiliya wabo uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, gifite impamvu za politiki zicyihishe inyuma, kandi ko cyateye kwibaza ku mugambi waba wihishe inyuma yacyo.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabiye Mutamba imyaka 10 y’imirimo y’agahato, no kwamburwa uburenganzira mu bikorwa byose bya Leta.

Uyu munyamategeko Me Okito yanenze Ubutabera bwa DRC bwahoze bukuriwe n’uyu mukiliya we wahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho.

Ati “Ntidushobora guteza imbere Igihugu kinini nka DRC mu gihe urwego rw’ubutabera rurwaye. Perezida (Félix Tshsekedi) we ubwe yivugiye ko ubutabera burwaye. Ariko twebwe tubukoramo tubona bwarapfuye. Tugomba kubitangaza kugira ngo buzurwe.”

Mutamba we ubwe yigeze kuvuga ko ibyo ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politiki, mu gihe hari abashima ibyakozwe n’ubutabera bwa DRC, bavuga ko nibura haba hari intambwe igiye guterwa mu kurandura umuco wo kudahana wimakajwe mu butegetsi bwa kiriya Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 + five =

Previous Post

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

Next Post

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.