Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo abunganira uwari Minisitiri muri Congo bavuga ku gihano yakatiwe ahamijwe kunyereza Miliyari 27Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri DRC, ahamijwe kunyereza miliyoni 19 USD (arenga miliyari 27Frw) agakatirwa imyaka itatu y’imirimo y’agahato no kumara imyaka 5 atemerewe gutora cyangwa kwiyamamaza, abamwunganira bavuze ko ubucamanza bwamwigirijeho nkana.

Ni urubanza rwasomwe n’Urukiko Rusesa Imanza i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025, ruhamya uyu wahoze muri Guverinoma ya Congo ibyaha yari akurikiranyweho.

Paul Okito, umwe mu banyamategeko bunganira Mutamba, yavuze ko yababajwe n’igihano cyo kwambura umukiliya wabo uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza mu gihe cy’imyaka itanu.

Yagize ati “Ntabwo ari igihano nyamukuru cyambabaje, ahubwo ni igihano cy’inyongera. Ntibyumvikana ukuntu umuntu utari warigeze kongera gukatirwa n’Urukiko. Ntiwavuga ko habayeho insubiracyaha cyangwa ngo abe yarakoze ibyaha byinshi.

Ese haba hari ikindi kibyihishe inyuma? Ku muntu ufite CV idafite icyasha, utari warigeze akatirwa mbere, ni ubwa mbere akatiwe. Urukiko rukwiye gushyira mu gaciro rugasesengura ku hahise h’umuntu.”

Uyu munyamategeko abona kiriya gihano cyo kwambura umukiliya wabo uburenganzira bwo gutora no kwiyamamaza, gifite impamvu za politiki zicyihishe inyuma, kandi ko cyateye kwibaza ku mugambi waba wihishe inyuma yacyo.

Ubushinjacyaha bwo bwari bwasabiye Mutamba imyaka 10 y’imirimo y’agahato, no kwamburwa uburenganzira mu bikorwa byose bya Leta.

Uyu munyamategeko Me Okito yanenze Ubutabera bwa DRC bwahoze bukuriwe n’uyu mukiliya we wahamijwe ibyaha yari akurikiranyweho.

Ati “Ntidushobora guteza imbere Igihugu kinini nka DRC mu gihe urwego rw’ubutabera rurwaye. Perezida (Félix Tshsekedi) we ubwe yivugiye ko ubutabera burwaye. Ariko twebwe tubukoramo tubona bwarapfuye. Tugomba kubitangaza kugira ngo buzurwe.”

Mutamba we ubwe yigeze kuvuga ko ibyo ashinjwa bishingiye ku mpamvu za politiki, mu gihe hari abashima ibyakozwe n’ubutabera bwa DRC, bavuga ko nibura haba hari intambwe igiye guterwa mu kurandura umuco wo kudahana wimakajwe mu butegetsi bwa kiriya Gihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 12 =

Previous Post

A new lake is coming to Rwanda: Here’s what you Need to know

Next Post

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Amavubi yageze muri Nigeria ahabwa umukoro na Perezida mushya wa FERWAFA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.