Friday, December 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

radiotv10by radiotv10
03/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yavuze ko Isi ifite amahitamo, hagati y’amahoro cyangwa intambara, hagati y’ibiganiro cyangwa guhangana, hagati y’inyungu rusange n’inyungu za bamwe.

Xi Jinping yabitangaje ubwo yayoboraga ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’imyiyereko ya gisirikare yabereye i Beijing kuri uyu wa Gatatu, ari kumwe na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru, mu kugaragaza ubufanye bw’ibi Bihugu ku rwego rutigeze rubaho.

Muri ibi birori byabaye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 ishize u Buyapani butsinzwe intambara ya Kabiri y’Isi, ntihagaragayemo abayobozi benshi b’Ibihugu by’u Burayi benshi, mu gihe Putin na Kim, bari abashyitsi b’imena, bamaze kuba abanzi ku Burengerazuba bw’Isi kubera intambara ya Ukraine.

Ibi birori byateguwe n’u Bushinwa hagamijwe kwerekana imbaraga za gisirikare no kwigaragaza mu bya dipolomasi.

Ibi biro byabaye mu gihe hari hamaze iminsi intambara y’ubucuruzi hagati u’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za America, yatangiye nyuma yaho ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bushyizeho imisoro mishya ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa, mu gihe nabwo bwanenze imyitwarire idahwitse mu miyoborere, ibyahungabanyije umubano w’ibi Bihugu byombi.

Perezida Xi Jinping yabwiye abantu barenga ibihumbi 50 bari bateraniye ku kibuga cya Tiananmen ati “Uyu munsi, abantu ku isi bahagaze imbere y’amahitamo abiri; amahoro cyangwa intambara, ibiganiro cyangwa guhangana, inyungu rusange cyangwa inyungu z’umwe gusa. Abaturage b’u Bushinwa bo bahagaze ku ruhande rukwiye rw’amateka.”

 

Ibirori binogeye ijisho

Mu modoka ifunguye hejuru, Perezida Xi Jinping yagenzuye abasirikare ndetse n’ibikoresho bya gisirikare bigezweho birimo misile za hypersonic, drones zikorera mu mazi, ndetse n’izindi ntwaro zidasanzwe z’intambara.

Mu kirere Kajugujugu n’indege z’intambara zikoze amabendera manini, mu gihe ku butaka hari akarasisi k’ingabo kamaze iminota 70.

Yambaye ikote gakondo risa n’irya Mao Zedong, Xi yari yabanje kwakira abayobozi barenga 25 ku itapi itukura, harimo na Prabowo Subianto wa Indoneziya wari watunguye benshi kuba yagaragaye muri ibyo birori nubwo mu Gihugu cye hari imyigaragambyo ikomeye.

Yicaye hagati ya Putin na Kim, Xi yakomeje kuganira kenshi n’aba bayobozi bombi mu gihe ibihumbi by’abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare byanyuraga imbere yabo. Iyi ikaba ari na yo nshuro ya mbere aba bagabo batatu bayobora Ibihugu bikomeye ku isi, bagaragaye bari kumwe mu ruhame.

Nyuma y’aho, Putin yashimiye Kim mu biganiro yabereye muri State Guesthouse y’u Bushinwa, kubera ubutwari bw’abasirikare b’Abanya-Koreya mu ntambara yo muri Ukraine. Ndetse Kim uyobora Koreya ya Ruguru na we yahise avuga ko yiteguye gukora byose bishoboka ngo afashe u Burusiya.

Mu butumwa yanyujije kuri Truth Social ubwo ibi birori byatangiraga, Perezida Trump wa America yibukije uruhare rw’Igihugu cye mu gufasha u Bushinwa kubona ubwigenge bwabwo ku Buyapani mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Yongeraho ati “Mpaye intashyo Vladimir Putin na Kim Jong Un, mu gihe mwitegura gucura imigambi yo kurwanya Leta Zunze Ubumwe za America.”

Icyakora ibiro bya Perezida w’u Burusiya Kremlin byahise bisubiza ko Putin atari gucura imigambi yo kurwanya Leta Zunze Ubumwe za America, ahubwo bishimangira ko Trump yaba yari ari kwivugira mu buryo bwo gutera urwenya.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × five =

Previous Post

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Next Post

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

Related Posts

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Leta Zunze Ubumwe za America zaburiye ko zishobora gufatira ibihano bikomeye Sudan y’Epfo, birimo no kuyihagarikira inkunga ihabwa, nyuma yo...

Hahishuwe uko u Burundi buri kwitwara ku basirikare babwo bari gupfa umusubirizo muri Congo

AFC/M23 yashyize hanze imyitwarire iteye impungenge ya bamwe mu basirikare b’u Burundi nyuma yo kubatsinda

by radiotv10
12/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nubwo abasirikare benshi b’u Burundi basubiye mu Gihugu cyabo nyuma yo gukubitirwa incuro muri Uvira, hari...

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

AFC/M23 yapfushije umwe mu bayobozi mu nzego nkuru zayo

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku wahoze ari umunyamakuru, ubu akaba yari Umujyanama mu bijyanye n'itumanaho mu Buhuzabikorwa bw’Ihuriro AFC/M23, akaba yari n'inkoramutima ya...

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

Nyuma yuko abasirikare b’u Burundi butsinzwe na AFC/M23 muri Uvira Igihugu cyabo cyahise gifata icyemezo

by radiotv10
11/12/2025
0

Nyuma yuko abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 bafashe Umujyi wa Uvira muri Kivu y’Epfo bakubise incuro abarimo abasirikare b’u Burundi, Igihugu cyabo...

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

Eng.-One AFC/M23 cadre shot dead in Goma City

by radiotv10
11/12/2025
0

Magloire Paluku, a former journalist who later became a Communications Advisor in the Coordination Office of the AFC/M23 coalition and...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado 'irasa ibyihebe nta kubibabarira'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.