Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

radiotv10by radiotv10
04/09/2025
in MU RWANDA
0
Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zahaye amagare abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Mocimboa da Praia, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu miyoborere myiza mu nzego zo hasi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025, ni kimwe mu bigamije gushimangira imiyoborere myiza no kongera imbaraga mu rugamba rwo guhashya iterabwoba ryari rimaze igihe ryugarije Intara ya Cabo Delgado.

Uretse ibikorwa byo kurwanya ibyihebe, Ingabo z’u Rwanda zagiye zigaragara mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, birimo gusana ibikorwa remezo no gufasha inzego z’ibanze kugira ngo zirusheho kwegera abaturage.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Mocímboa da Praia, Helena Bandeira; yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bwo kuba zikomeje gufasha aka Karere, anavuga ko aya magare azagira uruhare runini mu gufasha Ubuyobozi kurushaho gutanga serivisi zinoze.

Yagize ati “Iyi mpano izatanga umusaruro ufatika ku bayobozi bacu b’ibanze, izabafasha kugera ku baturage mu buryo bwihuse no gutanga serivisi nziza. Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku bwo kuba bakomeje kuzanira ibisubizo abaturage ba Mocímboa da Praia ndetse n’ab’ahandi muri Mozambique.”

Umuyobozi w’itsinda rya 5 ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Col Emmanuel Nyirihirwe, yavuze ko aya magare yahawe aba bayobozi b’inzego z’ibanze, azaborohereza kujya babasha kugera mu bice binyuranye by’aho bayobora.

Yavuze kandi ko aya magare “azabafasha kujya kwigenzurira amakuru y’ibiberayo, ndetse no kuyatanga mu buryo bwihuse.”

Ingabo z’u Rwanda zikoze iki gikorwa hatarashira icyumweru, Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo agiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda rwasize Ibihugu byombi byongeye gushimangira umubano mwiza bifitanye.

Perezida Paul Kagame wakiriye mugenzi we Chapo, yavuze ko “U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye wa dipolomasi, kandi hejuru ya byose, turi inshuti magara ndetse turi n’abavandimwe.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko ubu bufatanye butanga umusaruro kugera no ku rwego rw’iterambere ridashingiye gusa ku mutekano ahubwo bitanga n’inyungu mu bucuruzi.

Yagize ati “Aya ni amahirwe meza yo gukomeza gushimangira imikoranire yacu mu bucuruzi, ku nyungu z’Ibihugu byacu byombi.”

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, na we yaboneyeho gushimira mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, ku bw’umusaruro uva mu mibanire myiza y’Ibihugu byombi, byumwihariko mu mikoranire yo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Col Emmanuel Nyirihirwe yavuze ko aya magare azarohereza abayobozo bo mu z’ibanze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + one =

Previous Post

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Next Post

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.