Saturday, September 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo

radiotv10by radiotv10
04/09/2025
in MU RWANDA
0
Ingabo z’u Rwanda zagobotse abayobozi b’ibanze muri Mozambique zibaha inyoroshyarugendo
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zahaye amagare abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Mocimboa da Praia, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu miyoborere myiza mu nzego zo hasi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025, ni kimwe mu bigamije gushimangira imiyoborere myiza no kongera imbaraga mu rugamba rwo guhashya iterabwoba ryari rimaze igihe ryugarije Intara ya Cabo Delgado.

Uretse ibikorwa byo kurwanya ibyihebe, Ingabo z’u Rwanda zagiye zigaragara mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, birimo gusana ibikorwa remezo no gufasha inzego z’ibanze kugira ngo zirusheho kwegera abaturage.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Mocímboa da Praia, Helena Bandeira; yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bwo kuba zikomeje gufasha aka Karere, anavuga ko aya magare azagira uruhare runini mu gufasha Ubuyobozi kurushaho gutanga serivisi zinoze.

Yagize ati “Iyi mpano izatanga umusaruro ufatika ku bayobozi bacu b’ibanze, izabafasha kugera ku baturage mu buryo bwihuse no gutanga serivisi nziza. Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku bwo kuba bakomeje kuzanira ibisubizo abaturage ba Mocímboa da Praia ndetse n’ab’ahandi muri Mozambique.”

Umuyobozi w’itsinda rya 5 ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Col Emmanuel Nyirihirwe, yavuze ko aya magare yahawe aba bayobozi b’inzego z’ibanze, azaborohereza kujya babasha kugera mu bice binyuranye by’aho bayobora.

Yavuze kandi ko aya magare “azabafasha kujya kwigenzurira amakuru y’ibiberayo, ndetse no kuyatanga mu buryo bwihuse.”

Ingabo z’u Rwanda zikoze iki gikorwa hatarashira icyumweru, Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo agiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda rwasize Ibihugu byombi byongeye gushimangira umubano mwiza bifitanye.

Perezida Paul Kagame wakiriye mugenzi we Chapo, yavuze ko “U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye wa dipolomasi, kandi hejuru ya byose, turi inshuti magara ndetse turi n’abavandimwe.”

Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko ubu bufatanye butanga umusaruro kugera no ku rwego rw’iterambere ridashingiye gusa ku mutekano ahubwo bitanga n’inyungu mu bucuruzi.

Yagize ati “Aya ni amahirwe meza yo gukomeza gushimangira imikoranire yacu mu bucuruzi, ku nyungu z’Ibihugu byacu byombi.”

Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, na we yaboneyeho gushimira mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, ku bw’umusaruro uva mu mibanire myiza y’Ibihugu byombi, byumwihariko mu mikoranire yo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Col Emmanuel Nyirihirwe yavuze ko aya magare azarohereza abayobozo bo mu z’ibanze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 3 =

Previous Post

Uwa mbere mu basitari bitabiriye ibirori byo KwitaIzina yageze mu Rwanda

Next Post

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Related Posts

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

by radiotv10
06/09/2025
0

I Kigali mu Rwanda, hagiye kuba ku nshuro ya mbere ibirori byiswe ‘Dog Fest Kigali’ bizahuriza hamwe imbwa, abazitunze, abazikunda...

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Ikamyo yavaga i Kamembe yerecyeza i Bugarama mu Karere ka Rusizi, yakoreye impanuka muri uyu muhanda ubwo yari igeze ahantu...

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

by radiotv10
05/09/2025
0

Ku nshuro ya 20 mu Rwanda habaye ibirori byo ‘Kwita Izina’ abana b’Ingagi, byongeye kugaragaramo abarimo ibyamamare muri ruhago no...

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

by radiotv10
05/09/2025
0

Esther Mbabazi, one of Rwanda’s pioneering female pilots who started her career with the national carrier RwandAir, says aviation is...

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

by radiotv10
05/09/2025
2

Ubuyobozi Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, buravuga ko mu byumweru bitatu biri imbere hazatangira ibikorwa byo kwica...

IZIHERUKA

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana
MU RWANDA

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

by radiotv10
06/09/2025
0

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

05/09/2025
Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Eng.- VIDEO: Inside the RDF’s battle against terrorists in Cabo Delgado

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyo wamenya ku birori bizabaho bwa mbere mu Rwanda bizahuza imbwa zigasabana n’abazikunda bakamenyana

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.