Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo

Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo yanenze Umuryango Mpuzamahanga HRW (Human Rights Watch) uharanira Uburenganzira bwa Muntu kubera ibyo watangaje ku Rwanda, avuga ko ntaho bihuriye n’inshingano zawo, ahubwo ko ibyo wakabaye utangaza by’ibibera muri DRC ubitera umugongo.

Ni nyuma yuko uyu Muryango ‘Human Rights Watch’ (HRW) uvuze ko imva zo mu irimbi rya Gisirikare rya Kanombe, zabaye nyinshi ngo kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Uyu Muryango wakunze gushinja u Rwanda ibinyoma mu bihe bitandukanye, uzamura n’ubundi amakuru anyuranye n’ukuri, ushaka kugaragaza ko hari abasirikare b’u Rwanda baguye ku rugamba rwo gufasha AFC/M23 ubwo iri huriro ryafataga umujyi wa Goma na Bukavu.

Ni ibirego by’ibinyoma u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure, ruvuga ko nta musirikare warwo wageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gufasha ririya huriro rigizwe n’Abanyekongo bahagurukiye kurwanya akarengane kakunze gukorerwa bene wabo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, n’ubu bagikomeje kwicwa umunsi ku wundi.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo agira icyo avuga kuri ibi byatangajwe na HRW, yagaragaje ko uyu Muryango uharanira uburenganzira bwa muntu watandukiriye.

Yagize ati “Ni mu buhe buryo kugaragaza amarimbi yo mu Rwanda nk’uku, byabaye ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu?”

Yolande Makolo yakomeje agaragaza uyu muryango urangwa no gutangaza amakuru y’Ibinyoma atarimo n’icyubahiro, ugamije gushitura abantu.

Uyu Muryango kandi washyize hanze ifoto uvuga ko yafashwe n’icyogajuru cyawo muri Mutarama 2022, igaragaza ngo irimbi rya Gisirikare rya Kanombe mu Mujyi wa Kigali.

Yolande Makolo yakomeje agira ati “Kuki iri koranabuhanga mutarikoresha mugaragaza ibisasu bikomeje kuraswa mu bice by’Abanyamulenge bikorwa na FARDC, no kwerekana abasirikare ibihumbi n’ibihumbi b’u Burundi bambukiranya umupaka bajya muri Kivu y’Epfo gufasha FARDC n’inyeshyamba zikora amarorerwa za Wazalendo, bari kwica abasivile? Cyangwa ni HRW iri guhishira ibi bitero bikomeje kugabwa, witwikiriye umutaka wo gukomeza gusubiramo ibinyoma byegekwa ku Rwanda?”

Uyu Muryango wakunze gutangaza amakuru y’ibinyoma ku Rwanda, byumwihariko aho wigeze kugaragaza ibyo uvuga ko ari akarengane kakorerwaga Abanyarwanda, ariko benshi bakawunyomoza, bagaragaza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bushyira imbere inyungu z’abaturage, kandi ko ntacyo bashinja Leta itabakorera mu bushobozi ifite.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =

Previous Post

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Next Post

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.