Friday, September 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

radiotv10by radiotv10
05/09/2025
in IMYIDAGADURO
0
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije
Share on FacebookShare on Twitter

Itsinda ryafashaga umuhanzikazi Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo, witabye Imana, ryatangaje amakuru y’urupfu rwe, n’indwara yari amaranye igihe ari na yo yabaye intandaro yo gutabaruka kwe.

Byatangajwe na Bikem wa Yesu wari ushinzwe umuziki n’itangazamakuru mu itsinda ryafashaga uyu muhanzi Gogo witabye Imana ku wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025.

Mu kiganiro dukesha YouTube Channel ‘Yago TV Show’, Bikem yavuze ko Gogo n’itsinda ry’abamufashaga, bavuye mu Rwanda mu cyumweru gishize, berecyeje muri Uganda mu bikorwa by’ivugabutumwa uyu muhanzikazi yari yatumiwemo.

Uyu ushinzwe umuziki n’itangazamakuru mu itsinda ryafashaga nyakwigendera, avuga ko igiterane bari batumiwemo, bakoze urugendo rurerure bakagerayo bananiwe, ariko mu buryo bw’umwuka bari bameze neza.

Bikem avuga ko nyakwigendera Gogo yitwaye neza muri icyo giterane. Ati “Kuva navuka nagendana na Gogo, yatambiye Imana, yahimbaje Imana nk’umuntu uri gutaha.”

Ati “Umwana yarabyinnye. Yageze ku rwego abyina mu gitaramo akajya areba abantu batari gutambira Imana, afata inkoni, akajya ajya mu bapasiteri ati ‘Uri inde wo kudatambira Imana?’, akanyuza inkoni agasa nk’ukubita.”

Mu giterane cya kabiri cyabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bwo Gogo yagaragaje intege nke, bitandukanye n’uko mu giterane cya mbere yagaragaye, ariko ko byaterwaga no kuba ku wa Gatanu yari yakoresheje imbaraga nyinshi. Ati “Ntabwo twavuga ko ari ubundi burwayi.”

 

Urupfu rwe

Avuga ko barangije ibyo biterane, bavuye i Mbarara bakanyura Kampala kuganira n’abantu bagombaga kubaha ikiraka cyo kwamamaza ibikorwa byabo.

Bikem avuga ko ubusanzwe Gogo yari afite ubumuga kandi ko bwamuteraga ibibazo bikomeye, ariko ko batifuzaga ko bijya hanze.

Bageze i Kampala ku wa Mbere w’iki cyumweru, bucyeye bwaho ku wa Kabiri bajya gufata ifunguro muri resitora y’i Kampala, ari bwo Gogo yafatwaga n’uburwayi yari akunze kugira [burimo igicuri n’izindi ndwara zigenda zigaragara ku bantu bafite buri bumuga].

Bikem avuga ko nk’itsinda ryabaga hafi nyakwigendera, bahuraga na byinshi bigoye kubera uburwayi bwe, ariko ko kubera gukorera Imana, batabyinubiraga, ndetse bakanahora bamusengera.

Ati “Buriya twabazaniraga Gogo ku mbuga nkoranyambaga, ari zahabu yatunganyijwe, mukayibona ari final product ariko twebwe tuzi ibyo twarwanaga na byo. Twe nidutangaza ngo ‘Gogo araruhutse’ tuzi urutonde rw’ibyo aruhutse tuzi.”

Ati “Ku munsi wo ku wa Kabiri yaratitiye cyane, yikubita hasi agize amahirwe yikubita ku bibero bya Nsabimana [undi wo mu itsinda ryafashaga Gogo].”

Bikem avuga ko Gogo yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatatu, nyuma yuko bamujyanye kwa muganga na bwo yari yabanje kugaragaza ibimenyetso by’indwara yajyaga imufata.

Avuga ko ubwo na bwo yafatwaga n’ubwo burwayi ku mugoro wo ku wa Gatatu, babanje kubona ari ibisanzwe nk’uko bwajyaga bumufata bukagenda, bagasenga. Ati “Noneho bije turamureka dukomeza dusenga kuko n’ubundi twari twarabimenyereye twe.”

Byageze mu ma saa moya z’ijoro ku wa Gatatu, Gogo yongera gufatwa n’ubwo burwayi ariko noneho bimara igihe, kuko byagejeje saa mbiri n’igice, ari bwo bafata icyemezo cyo kumujyana kwa muganga. Ati “Twabonye byafashe indi ntera.”

Ngo bamujyanye kwa muganga banitwaje abanyamasengesho barimo n’abafashe ingendo ndende, baramusengera ku buryo ngo “Gogo yaherekejwe nk’umugeni w’Imana.”

Ati “Tumugejeje kwa muganga, ngira ngo ntabwo hatambutsemo n’isaha. Gogo yaryamye arasinzira, ntiyongera kubyuka. Gogo afatiraho neza cyane, Gogo arigendera. Nguko uko Gogo yatashye.”

Bikem avuga ko abaganga batangaje ko nyakwigendera yishwe no kubura umwuka kubera buriya burwayi bw’igicuri yari yamaranye umwanya munini.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − nine =

Previous Post

Ntibumva ukuntu igishanga cyahagaritswemo Imirimo imwe ngo iracyangiza kikaba cyogerezwamo ibinyabiziga

Next Post

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

Related Posts

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

Abahanzi babiri bakundana Chryso Ndasingwa na Sharon basezeranye imbere y’amategeko

by radiotv10
04/09/2025
0

Abahanzi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bombi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe bakomeje...

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

Inkuru ibabaje kuri Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’

by radiotv10
04/09/2025
0

Umuhanzikazi Musabyimana Gloriose wamenyekanye nka Gogo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yitabiye Imana muri Uganda, aho yari yagiye...

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

Bwa mbere Naomie yavuze ingaruka yagizweho n’ibyo yavuzweho nyuma gato yo kuba Miss

by radiotv10
03/09/2025
0

Naomie Nishimwe wabaye Miss w’u Rwanda wa 2020, yavuze ko yanyuze mu bihe by’agahinda gakabije (depression) abitewe n’ibyo abantu bamuvuzeho...

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

Icyihishe inyuma yo kunanuka kudasanzwe k’umunyabigango ‘The Rock’ kwazamuye impaka

by radiotv10
02/09/2025
0

Umukinnyi wa Film Dwayne Johnson wamamaye nka The Rock, yazamuye impaka ku isura nshya ye, agaragara yaratakaje ibilo mu buryo...

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

Amashimwe akomeje kuba menshi ku muhanzikazi Tonzi

by radiotv10
02/09/2025
0

Umuhanzikazi w’Indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Tonzi uherutse gushyira hanze igitabo, yarangije icyirico cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye...

IZIHERUKA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi
MU RWANDA

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

by radiotv10
05/09/2025
0

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

05/09/2025
From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

05/09/2025
Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

Imbwa zitagira aho zitaha zirirwa zizerera akazo kagiye gushoboka mu Rwanda

05/09/2025
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

05/09/2025
Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

Byinshi ku rupfu rwa Gogo wamenyekanye mu ndirimbo ‘Blood of Jesus’ n’ibyarubanjirije

05/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yatunguwe n’ibyatangajwe na HRW ku Rwanda ayigaragariza ko yatandukiriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Igikekwaho gutera impanuka y’ikamyo yagushije urubavu mu muhanda i Rusizi

Dore amazina y’Abana b’Ingagi biswe n’abayabise barimo ab’amazina azwi ku Isi

From Bombardier to Airbus and now Boeing- The Journey of Esther Mbabazi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.