Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo

radiotv10by radiotv10
10/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Gisagara: Baribaza uzabahoza amarira batewe n’ikorwa ry’igikorwa remezo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, begereye ahanyujijwe umuhanda Save-Musha, baravuga ko ikorwa ryawo, ryabangirije imitungo, ku buryo hari inzu ziyashije zikanasenyuka, nyamara nta n’ubegera ngo ababwire ikizakurikiraho.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Karugumya mu Kagari ka Kigarama mu Murenge wa Mushya, bavuga ko bamwe muri bo batangiye gusembera nyuma yuko inzu zabo zangiritse bitewe n’ikorwa ry’uyu muhanda.

Hategekimana Andre ati “Iyi nzu yanjye yari nzima nyuma bari gukora umuhanda imashini zitsindagira umuhanda zitsindagiye irasenyuka. Ubu ndi gusembera kandi narahoranye inzu nta n’uwigeze anyegera ngo ambwire uko nabigenza ubu byaranyobeye rwose mfite ikibazo gikomeye.”

Bimenyimana na we avuga ko inzu ye yahuye n’ikibazo igasaduka akagira impungenege ko ishobora kumugwaho, gusa akabura ubushobozi bwo kwimuka.

Ati “Ubu byaranyobeye aho nabariza ikibazo cyanjye kuko kugeza ubu nta muntu wigeze anatugeraho ngo atubwire niba tuzishyurwa imitungo yacu yangijwe. Badufashije baduha ingurane kuko tubayeho nabi.”

Ni ikibazo aba baturage bavuga ko bagisangiye ari benshi bagasaba ko hagira igikorwa kigakemuka, kuko hari n’abafite impungenge ko inzu zabo zabagwaho isaha iyo ari yo yose.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere rw’Ubukungu, Habineza Jean Paul avuga ko nubwo uyu muhanda nta byinshi byawukozweho byasabaga ko aba baturage bahabwa ingurane, hagiye gusuzumwa niba hari abo ikorwa ryawo ryagizeho ingaruka bishyurwe.

Ati “Uwo muhanda wari warapfuye, icyo twakoze ni ugushyiramo laterite gusa, ntabwo twagombaga kwimura abantu ngo turabaha ingurane kuko ntabwo wigeze wagurwa mu mpande zawo kuko ntabwo ari kaburimbo twarimo dushyiramo.”

Uretse aba bavuga ko inyubako zabo zangijwe n’ikorwa ry’uyu muhanda hari n’abagaragaza ko hataciwe aho amazi agomba guca ugasanga ari kwangiza imirima y’abaturage.

Inzu z’aba baturage zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda
Bavuga ko bamwe bari gusembera

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 2 =

Previous Post

Umunyamakuru Rugaju Reagan bwa mbere kuva yafungurwa yumvikanye kuri radio hahita hamenyekana iyo azakoraho

Next Post

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

Related Posts

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

by radiotv10
28/10/2025
0

The Government of Rwanda has announced that the new digital national ID project, estimated to cost over Rwf 100 billion,...

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

by radiotv10
28/10/2025
0

Inzego z’iperereza mu Rwanda zemeje ko nyiri uruganda rukora inzoga izwi nka ‘Be One Gin’ ari mu maboko y’inzego z’ubutabera,...

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

by radiotv10
28/10/2025
0

Umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 39 y’amavuko, arakekwaho kwicisha icyuma umugore we na we w’Umunyarwandakazi w’imyaka 38, babanaga mu Bufaransa, ubwo yahengeraga...

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

A century of faith and change: The Anglican church of Rwanda at 100

by radiotv10
28/10/2025
0

It has been a hundred years since the Anglican Church of Rwanda established its first roots on the hills of...

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

by radiotv10
28/10/2025
0

Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye...

IZIHERUKA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye
AMAHANGA

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

by radiotv10
28/10/2025
0

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

28/10/2025
Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

28/10/2025
Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

Hemejwe ifungwa rya nyiri uruganda rw’inzoga ivugwa cyane mu Rwanda hanatangazwa icyaha akurikiranyweho

28/10/2025
Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

Umunyarwanda arakekwaho kwicira umugore we mu Bufaransa amuteraguye ibyuma

28/10/2025
Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

Eng.-VAR technology coming to Rwandan football

28/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

Bari mu rujijo nyuma yo kujya gukosoza ibyangombwa by’ubutaka bagerayo bagasanga butakitwa ubwabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya ava i Paris mu Bufaransa ahabereye ubujura buhambaye

Rwanda’s Smart National ID project worth over Rwf 100 billion

Hamenyekanye Igihugu cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoreshwamo urukingo rwa SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.