U Rwanda rwamaganiye kure imvugo yakoreshejwe n’umwe mu bagize Guverinoma ya DRC washinje Ingabo z’u Rwanda ngo gufatanya na M23 gukorera Jenoside Abanyekongo b’Abahutu, ruvuga ko ibi birego by’ibinyoma ari “umurongo utukura” udashobora kwihanganirwa ngo ube warengwaho.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri i Genève mu Busuwisi hateranye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu.
Muri aka Kanama, Komiseri ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu muri UN, Volker Türk na we wagendeye ku birego by’ibinyoma, yavuze ko hagati ya tariki 08 na 29 Nyakanga, ngo abarwanyi M23 bari kumwe n’abarimo abasivile n’abasirikare ngo bikekwa ko ari Ingabo z’u Rwanda, bateye amasambu menshi muri Sheferi ya Bwishya ngo bakica abasivile benshi b’Abahutu.
Minisitiri w’Uburenganzira bwa muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Samuel Mbemba Kabuya wari uhagarariye iki Gihugu muri aka Kanama, yubakiye kuri ibi byatangajwe na Volker Türk, avuga ko ibyabaye ari Jenoside.
Yavuze ko Volker Türk yari akwiye kuvuga ko Ingabo z’u Rwanda zifatanyije na M23 bakoreye Jenoside Abahutu bo muri biriya bice byo muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ni imvugo yahise yamaganirwa kure na Urujeni Bakuramutsa Manzi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Biro bya UN, wavuze ko ibyatangajwe na Minisitiri Samuel Mbemba Kabuya ari igitutsi gikomeye ku Gihugu nk’u Rwanda.
Yabanje kuvuga ko yifuza kumva neza ibyatangajwe na Ministiri Samuel Mbemba Kabuya, niba “ashinja itsinda ryacu n’Igihugu cyacu kuba Abajenosideri ku butaka bwabo.” Kandi byaba ari amahano kwemeza ikintu nk’iki kidashingiye ku mategeko n’amahame mpuzamahanga, aboneraho gusaba umwanya wo kugira icyo abivugaho.
Ahawe umwanya ngo asubize kuri ibi birego by’ibinyoma, Amb. Urujendo Bakuramutsa yagize ati “Ni umurongo utukura, nyakubahwa Perezida, ku Gihugu cyacu gushinjwa Jenoside, mu gihe tuzi ko ari ibintu bigenwa n’amahame mpuzamahanga, nta rwego na rwumwe rwigeze ruyita gutyo, rero ntabwo nshobora kwemera ko ibintu nk’ibyo bivugirwa hano mu nyubako za UN, ngo nemere ko bibera mu maso yanyu nyakubahwa Perezida. Ndifuza ko muha umurongo ibi bintu. Ntabwo ari ibirego dushobora kwemera.”
Ibi birego by’ibinyoma bishingiye kuri raporo ziherutse kujya hanze, zavuze ko hari abaturage b’Abahutu bishwe muri biriya bice byo muri Rutshuru.
Amb. Bakuramutsa yavuze ko ziriya raporo zuzuye amakuru abogamye, atanakorewe ubugenzuzi, kuko abazikoze batigeze banakandagira aho bavuga ko ibyo byabereye, ahubwo ko no muri izo nyandiko ubwazo banivugira ko hari imbogamizi zo kuhagera.
Ati “Ntibigeze bagera ku makuru mpamo, ibirego nk’ibi bikomeye, ni ngombwa ko binagaragarizwa ibihamya bifatika.”
Ibi birego byatangiye kuzamurwa n’Ubutegetsi bwa DRC, mu gihe ahubwo ari bwo bwakunze gushinjwa kenshi gukorana n’imitwe irimo uwa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu bikorwa byo kwica Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, n’ubu bagikomeje kugirirwa nabi.
RADIOTV10