Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Qatar yatangaje icyo ishobora gukora nyuma yuko Israel iyikoze mu jisho ikayigabaho igitero

radiotv10by radiotv10
10/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Qatar yatangaje icyo ishobora gukora nyuma yuko Israel iyikoze mu jisho ikayigabaho igitero
Share on FacebookShare on Twitter

Leta ya Qatar yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatinze kubamanyesha imyiteguro y’igitero Israel yagabye i Doha, kandi ko igiye gufata umwanzuro ku kuba yakwihorera.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko ari we watanze itegeko ryo kujya kurasa abayobozi ba Hamas bari muri Qatar.

Yagize ati “Bari bateraniye ahantu hamwe bishimira ibikorwa by’ubunyamaswa bakoze mu myaka ibiri ishize. Mu ntangiriro y’iyi ntambara nababwiye ko Israel izagera ku muntu wese wakoze icyo cyaha aho yaba ari hose. Uyu munsi Israel nanjye twashyize mu bikorwa iryo sezerano.”

Yakomeje agira ati “Ibihugu byinshi birimo n’ibigendera kuri demokarasi byiyibagije ibyatubayeho ku italiki 7/10. Israel yo ntishobora kwibagirwa. Ntibizabaho.

Yigeze kubaho igihe Abayahudi bicwaga ntihagire ubikurikirana, ariko kuva leta ya Israel yajyaho; icyo gihe cyararangiye. Kuri uyu munsi kimwe no mu yindi yashize; Israel iki gikorwa yagikoze yonyine. Tugomba kubibazwa twenyine. Icyakora iki gikorwa ubu gifunguye amarembo yo kurangiza iyi ntambara.”

Amahanga yahise yamagana icyo gitero cya Israel muri Qatar. Ibihugu nka Arabia Saudite, Iran, u bufaransa, Canada n’abandi; bahise batera hejuru.

Uru ruhande ni narwo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres yafashe.

Yagize atin “Twumvise ko Israel yagabye igitero kuri Qatar, nyamara icyo Gihugu cyakoraga ibishoboka byose kugira ngo hajyeyo agahenge n’abafashwe bugwate barekurwe. Namaganye iki gitero cyagabwe ku busugire bw’Igihugu cya Qatar. Impande zose zigomba gushyigikira ibyemezo by’agahenge aho kubyangiza.”

Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’umufatanyabikorw ukomeye wa Qatar na Israel; yavuze ko itishimiye igitero cya Isarel ariko ngo intego yacyo irumvikana.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida Trump, Karoline Leavitt yaize ati “Umwanzuro w’uruhande rumwe wo kurasa muri Qatar; Igihugu cyigenga kandi kikaba n’inshuti ikomeye ya Leta Zunze Ubumwe za America, kikaba kiri no kudufasha gushaka amahoro; ntabwo bishyigikira intego za Israel na Leta Zunze Ubumwe za America, ariko kwica abayobozi ba Hamas banakomeje kubyaza umusaruro akaga kugarije abasivile bari muri Gaza; ni intego itagira uko isa.”

Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim bin Jaber Al Thani we avuga ko batigeze bamenyeshwa imyiteguro y’icyo gitero, ku bw’ibyo ngo bagiye gutegura ibikorwa byo kwihorera kuri Israel.

Yagize ati “Igitero cyatangiye saa 3:46 ariko abayobozi ba Amerika bibitumenyesheje 3:56, hari hashize iminota 10 igitera kibaye. Abayobozi ba Amerika bavuga ko batari bazi icyo gitero kandi batigeze banakigiramo uruhare.

Dufite uburenganzira bwo kwihorera. Ibyo Umuyobozi w’Ikirenga arabifataho umwanzuro. Umutekano w’abaturage bacu ni yo nshingano nyamukuru dufite. Ndatekereza ko tugeze igihe cyo gufata umwanzuro. Aka karere kose kagomba kwishyira hamwe tukihorera.”

Umwe mubo isarel yashakaga guhitana, ni Khalil Al Hayya uyobora Hamas. Mu kwezi kwa 7/2025 yahamagariye Ibihugu byose byiganjemo abasilamu guhagarika imibanire na Israel.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five − 2 =

Previous Post

Umucyo ku bukwe bwavugwaga hagati y’umukinnyikazi wa filimi uzwi mu Rwanda n’icyamamare muri Afurika

Next Post

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

Related Posts

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

by radiotv10
17/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ryumva icyifuzo cy’abaturage bo muri Uvira bagaragaje ko badashaka ko rirekura uyu mujyi, ariko ko ari...

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

Eng.-An updated list of other Countries whose citizens are banned from entering the US

by radiotv10
17/12/2025
0

An updated list of additional countries whose citizens are prohibited from entering the United States has been made public. According...

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

Hasohotse urutonde rw’ibindi Bihugu byakomanyirijwe ko ababikomoka batemerewe kujya muri America

by radiotv10
17/12/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye ibindi Bihugu birindwi ku rutonde rw’ibihugu abaturage babyo batemerewe kwinjira...

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

Eng.-Message from AFC/M23 to residents of Uvira who expressed opposition to its withdrawal

by radiotv10
17/12/2025
0

The AFC/M23 coalition says it understands the wishes of residents of the city of Uvira who have expressed that they...

IZIHERUKA

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World
IMIBEREHO MYIZA

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

by radiotv10
18/12/2025
0

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

18/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

18/12/2025
Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

U Rwanda rwabwiye amahanga ko noneho DRCongo yarengereye ku byo yavuze kuri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why young adults should embrace short courses in today’s fast-changing World

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.