Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America

radiotv10by radiotv10
11/09/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’u Rwanda hari ikindi Gihugu cyemeje ko cyakiriye abimukira birukanywe muri America
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yemeje ko iki Gihugu cyakiriye abantu 14 birukanywe na Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko Guverinoma y’u Rwanda na yo yemeje ko yakiriye barindwi.

Mu kwezi gushize, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, na we yemeje ko iki Gihugu cyakiriye abantu barindwi bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za America, barimo bane bemeye kuzaguma mu Rwanda, mu gihe abandi batatu bashaka kuzasubira iwabo.

Aba bantu bakiriwe nyuma yuko mu ntangiro za kuri kwezi kwa Munani, Guverinoma y’u Rwanda yemeye ko yagiranye amasezerano y’ubwumvikane n’iya USA yo kuzakira abantu 250 bari muri America mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yabwiye abanyamakuru ko Igihugu cye na cyo cyemeye kwakira Abo muri Abaturage bakomoka muri Afurika y’Iburengerazuba bazirukanwa na USA ndetse ko cyamaze kwakira 14 ba mbere.

Itsinda ry’abantu 14 bakiriwe n’iki Gihugu, barimo abakomoka muri Nigeria ndetse n’undi umwe w’Umunya-Gambia. Perezdia John Dramani Mahama yavuze ko Igihugu cye cyafashije abo baturage gusubira mu Bihugu byabo.

Gusa Mahama ntiyatangaje umubare ufatika w’abo Ghana yemeye kuzakira, gusa akaba yavuze ko icyo cyemezo gishingiye ku kuba n’ubundi iki Gihugu gisanzwe giha ikaze abo muri Afurika y’Iburengerazuba kukizamo badasabye Visa.

Yagize ati “Twasabwe na US kwemera kubera igihugu cya gatatu cyakira abazirukanwa muri US, kandi twabyemeranyijweho kuko abafite ubwenegihugu bw’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba dusanzwe tubemera ko ari abavandimwe bacu, batajya basabwa visa igihe baje mu Gihugu cyacu.”

Uburyo bwo kohereza abantu mu Bihugu byo muri Afurika, ni politiki ya Perezida Donald Trump yo guhangana n’ikibazo cy’abari mu Gihugu cye mu buryo bunyuranyije amategeko.

Muri Nyakanga uyu mwaka, abantu batanu birukanywe muri America, bakiriwe n’Igihugu cya Eswatini, abandi umunani bakirwa na Sudan y’Epfo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

Icyo Urukiko rwashingiyeho rugira umwere Gitifu wari umaze igice cy’umwaka afunzwe

Next Post

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Related Posts

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Abayobozi b’Ihuriro AFC/M23 barimo Umuhuzabikorwa waryo, Corneille Nangaa; bitabiriye umuhango wo guherekeza bwa nyuma Musenyeri Faustin Ngabu wabaye Umushumba wa...

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

by radiotv10
01/11/2025
0

Madamu Samia Suluhu Hassan wo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi, yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu cya Tanzania, ku majwi 97,66%, nk’uko...

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

by radiotv10
31/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe...

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

Eng.-AFC/M23 responds to France’s remarks about reopening Goma International Airport

by radiotv10
31/10/2025
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo (DRC), has strongly criticized France’s recent remarks...

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

by radiotv10
30/10/2025
0

Umuryango urwanya Ubushomeri n’Iyicarubozo ALUCHOTO watanze umuburo ko Abarundi baba mu Bihugu bimwe nka Tanzania na Malawi, bari gukorerwa ibikorwa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Abakinnyi ba APR bavuye mu makipe y’Ibihugu barimo Mugisha wahesheje umugisha Amavubi dore uko bahagaze (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.