Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza amafaranga y’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umusore yatawe muri yombi nyuma yo kwangiza amafaranga y’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Karongi, rwataye muri yombi umusore w’imyaka 21 nyuma yo gutwika amafaranga 2 500 Frw n’ibindi bikoresho birimo amajerekani.

Uyu musore witwa Eric Niyomwungeri wo mu Mudugudu wa Kigarama mu Kagari ka Gashashi mu Murenge wa Gashari, yafashwe nyuma yo gutwika ibyo bikoresho birimo ayo mafaranga, inkweto za mushiki we ndetse n’ibikoresho byubatse iwabo birimo urugi.

Amakuru atangwa n’abaturanyi b’umuryango w’uyu musore, bavuga ko batazi icyamuteye gukora ibyo bikorwa bigayitse, ariko ko bakeka ko yaba afite ikibazo cyo mu mutwe dore ko atari ubwa imbere ibintu nk’ibi bibaye muri uyu Murenge wa Gashari, dore ko hari undi wigeze kwangiza miliyoni 3 Frw.

Bavuga ko uyu musore yari amaze ibyumweru bibiri avuye mu Mujyi wa Kigali aho yabaga, agaruka kubana n’umuryango we muri kariya gace.

Umwe yagize ati “Ntituzi niba hari ikibazo cyo mu mutwe yaba afite cyangwa niba yaravanye i Kigali ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge akaba ari byo bimukoresha.”

Ubwo yari amaze gutwika ibyo bikoresho, uyu musore yashatse gucika, abaturage bamwirukaho baramufata bamushyikiriza RIB kuri Sitasiyo ya Gashari.

Uyu muturage wataze amakuru, yakomeje agira ati “Ntiyavuga ijambo na rimwe ngo abe yavuga icyabimuteye, iperereza ry’Ubugenzacyaha ni ryo rizatwereka ukuri.”

Abatuye muri aka gace bavuga ko mu myaka itanu ishize, hari undi muturage wo muri uyu Murenge wacagaguye miliyoni 3 Frw, aho afatiwe bagiye kumusuzuma basanga afite ikibazo cyo mu mutwe.

Umuturage ati “Niba n’uyu cyaba ari cyo kibazo afite ntitubizi tuzabihabwa n’inzego zibishinzwe nizimara kubikurikirana.”

Amakuru y’uyu musore watwitse ariya mafaranga 2 500 Frw, yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashari, Niyigena Afisa, wavuze ko hari gukorwa isuzuma dore ko uyu musore yanze kugira icyo avuga.

Yagize ati “abo babana mu rugo babyutse basanga amafaranga yayatwitse, ababonye ariruka ariko baratabaza, abaturanyi baraza baramufata.”

Uyu muyobozi avuga ko bafashe icyemezo cyo kumushyikiriza RIB, kuko kwangiza amafaranga bisanzwe ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo bakaba babihariye inzego z’ubutabera ngo zibikurikirane.

Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gutwika 2 500 Frw

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − eleven =

Previous Post

Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome ndengakamere bwa FARDC

Next Post

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burunsiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

IZIHERUKA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bwafatiye icyemezo Abashinwa barindwi baregwa gucuruza abantu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.