Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump yatangaje ko ukekwaho kwica Charlie Kirk, yatawe muri yombi.
Trump atangaza iby’ifatwa ry’uyu ukekwaho kwica uyu mugabo wari inkoramutima ye, yabwiye Fox News, ati “Ndakeka tumufite.”
Amakuru dukesha BBC yagiye hanze kuri iki gicamunsi, avuga ko Minisitiri ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko yagiye ku biro bishinzwe ikurikirana ry’ibyaha, kugira ngo hatangire gukurikiranwa iby’ubutabera bugomba gukorerwa uyu ukekwaho kwivugana nyakwigendera.
Trump Kandi yari yabwiye Fox News ko “umuntu wa hafi” w’ukekwaho kwica Charlie yafashije inzego kumugeraho.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, yagize ati “Ibintu bishobora guhinduka, ariko ibimenyetsi ni ibimenyetso, dufite uwo twarimo dushaka.”
Urwego rushinzwe Iperereza muri USA, FBI rwari rwashyize hanze amashusho n’amafoto bigaragaza umugabo ukekwaho kwica Charlie, aho Polisi ya kiriya Gihugu yari yashyizeho ibihumbi 100 USD ku muntu watanga amakuru yatuma afatwa.
RADIOTV10