• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mpobera twarikingije, kuramo agapfukamunwa nkurebe neza,…-CP Kabera yagaragaje zakongeza kudohoka

radiotv10by radiotv10
16/12/2021
in MU RWANDA
0
Mpobera twarikingije, kuramo agapfukamunwa nkurebe neza,…-CP Kabera yagaragaje zakongeza kudohoka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagaragaje ko hari imvugo ziri kugarukwaho muri iyi minsi zikomeje gutuma abantu badohoka ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco Kabera yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021 mu kiganiro Minisiteri zinyuranye n’Inzego za Leta zagiranye n’Itangazamakuru cyagarukaga kuri bimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku ya 14 Ukuboza yafatiwemo ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco Kabera yatangaje ko ikimaze kugaragara ari uko abantu bakomeje kudohoka ku kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo gikomeje kwihinduranya.

Uku kudohoka kugaragazwa n’imibare y’abafatirwa barenze ku mabwiriza kuko kuva tariki 05 kugeza 14 z’uku kwezi k’Ukuboza, Polisi yafashe 59 295 batari bambaye udupfukamunwa, hafatwa 7 089 barengeje amasaha yemewe gukoreramo ingendo, hafatwa abantu 1 081 banyweraga inzoga mu tubari tutemerewe gukora.

CP Kabera ati “Ibi rero bikaba bias n’aho bihuye n’imvugo abantu benshi barimo gukoresha numva ko bakwiye kureka cyane cyane ko zirushaho gusa n’aho zica abantu intege bakadohoka. Hariho abakoresha imvugo ngo ‘mbere ya COVID’ nk’aho COVID-19 yarangiye, ‘Mpobera twarikingije cyangwa se twipimishije’, ‘Kuramo agapfukamunwa nkurebe neza’, ‘wambaye neza ariko ni uko wambaye agapfukamunwa’, ‘nta myaka 100’ n’ubu biracyagaruka.”

CP John Bosco Kabera avuga ko imvugo nk’izi abantu bazinjiranye mu minsi mikuru zishobora guteza ibibazo bikomeye mu gukwirakwiza COVID-19.”

Ati “Ndagira ngo nsabe Abanyarwanda basubize amaso inyuma bibuke ibyemezo byafashwe tariki 18 Mutarama uyu mwaka turi gusoza. Ibyo byemezo byose byafashwe hakurikijwe ibitaragenze neza.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kunenga imyitwarire ya za Hoteli za Restaurants n’ahakirirwa abantu benshi, bikomeje kudohoka bikagaragazwa no kuba batagipima umuriro abahagana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − thirteen =

Previous Post

Ni urukundo cyangwa?: Umukobwa w’imyaka 26 yasezeranye n’umusaza umurusha imyaka 44

Next Post

Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

Bugesera: Umugore wabujijwe kwiyahura yivugira ko yishinja kwanduza SIDA umugabo we kandi ari intungane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.