• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

radiotv10by radiotv10
29/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi we, Minisitiri Olivier Nduhungirehe yabwiye iyi Nteko hari aho ifite ububasha ariko ko ku Rwanda ari “cira birarura.”

Ni nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, ishyize hanze amashusho agaragaramo Remy Amahirwa akaba Umuhungu mukuru wa Ingabire Victoire, avugamo ubutumwa ko nyuma yo kuganira n’iyi Nteko asaba amahanga kotsa igitutu u Rwanda rukarekura umubyeyi we.

Muri aya mashusho, uyu muhungu wa Ingabire Victoire, agira ati “Ubu mpagaze mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi, hamwe n’ubufasha bwabo, nyuma y’imyanzuro yafash,e ndasaba Isi gushyira igitutu mpuzamahanga ku Rwanda no ku buyobozi bwa Paul Kagame kongera kurekura umubyeyi wanjye.”

Mu butumwa buherekeje aya mashusho yanyujijwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri Konti y’Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iyi nteko yavuze ko nyuma y’amezi atanu ifashe icyemezo cyihutirwa, Komite ishinzwe Uburenganzira bwa muntu yongeye kuganira ku kibazo cya Ingabire.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu butumwa busubiza ubu bw’Inteko ya EU, yongeye kugaragaza ko igitutu ku Rwanda kidakora.

Yagize ati “Ndifuza kwibutsa Inteko ya EU ko ishobora kugira ububasha kuri Greenland, Aruba cyangwa New Caledonia ariko itabufite (ntizigera inabugira) kuri Repubulika y’u Rwanda, isanzwe ari Igihugu cyishakiye ubwigenge cyigobotoye ubukoloni bw’Abanyaburayi mu myaka irenga 60 ishize.”

Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora na rimwe kwihanganira imigirire yo “kwishyira hejuru no kwivanga by’abagize iyi Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bumva ko bafite indangagaciro zihebuje kurusha abandi, bagashaka kubikoresha mu kubahuka ubucamanza bw’Igihugu cya Afurika.”

U Rwanda rwakunze kubwira kenshi u Burayi ko gushyirwaho igitutu, byarangiranye n’igihe cya mpatsibihugu, ariko ko kuva rwabona ubwigenge, ubu ari Igihugu gifite inzego n’ubuyobozi bikora neza, bityo ko nta kindi Gihugu cyangwa abandi bantu bakwiye kwivanga mu mikorere yabyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + thirteen =

Previous Post

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Next Post

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Uwashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bwumvikanyemo ubwishongozi yazanye ubundi asubiza ababutanzeho ibitekerezo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.