Muri Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare iri kubera i Kigali, mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 gikinwe bwa mbere, Umwongereza Zoé Backstedt yegukanye umudali wa Zahabu.
Ni icyiciro cyakinwe kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nzeri 2025, aho abasiganwa n’ubundi bahagurikiye muri BK Arena berecyeza kuri Kigali Convention Center, babanje kujya kunzenguruka i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, bakoze ibilometero 22,6.
Zoé Backstedt wari wegukanye shampiyona y’iwabo mu Bwongereza, yegukanye umudali wa zahabu, akoresheje iminota 30’:56’’, naho ku mwanya wa kabiri hakaba haje Umunya-Slovakia SCHREIBER Marie wakoresheje iminota 34′:25”.48, naho ku mwanya wa gatatu hakaba haje Umutaliyani KOPECKY Julia wakoresheje 35′:41”.03.
Naho Abanyarwanda babiri bakinnye muri iki cyiciro, uwaje hafi ni Ntakirutimana Martha warushijwe iminota 5:’:31”, mu gihe mugenzi we Nyirarukundo Claudette wanabimbiriye abandi guhagukuruka, we yaje ku mwanya wa 31 aho we arushwa iminota 6:’18”
Byari biteganyijwe ko iki cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 23 gikinwe bwa mbere mu mateka ya Shampiyona y’Isi, cyagombaga gukinwa n’abakinnyi 50, ariko hakaba hakinnye 47.



RADIOTV10