Tuesday, October 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo we yahamagajwe azi ko agaruka ahita afungwa none amezi abaye arindwi ataranaburana

radiotv10by radiotv10
17/12/2021
in MU RWANDA
0
Umugabo we yahamagajwe azi ko agaruka ahita afungwa none amezi abaye arindwi ataranaburana
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore utuye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe aravuga ko umugabo we yarenganye kuko yafunzwe nyuma yo kwitaba Urukiko rwari rwamuhamagaje ku kibazo yagiranye na mwishywa we agahita afungwa ataburanye none amezi abaye arindwi.

Uyu mubyeyi witwa Uwamahoro Sandrine utuye mu Mudugudu wa Rubare mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina, avuga ko umugabo we witwa Habyaramungu Celestin yafunzwe biturutse ku kibazo yagiranye na mwishywa we.

Avuga ko bamaze imyaka 30 baguze isambu, gusa ngo mu mpera za 2020 mwishywa w’umugabo we yaje ayiyitirira ndetse bajya no mu manza biza kurangira urukiko rwemeje ko isambu ari iy’uyu mwishywa.

Habyaramungu utaremeye imikirize y’urubanza, yaje kwambura igitoki mwishywa we wari uje kugitema mu murima uri muri iyi sambu bituma yongera kujya kumurega.

Uwamahoro Sandrine agira ati “Bari baragiye mu rukiko yitabye baramubwira ngo ntabwo aburana kubera ko umuburanyi we adahari. Bamuhamagaje bwa kabiri, asanga umwanditsi w’urukiko yicaranye n’uwo baburana. Bahise bavuga ko yigometse ku myanzuro.”

Ako kanya ngo bahise “Bamwambika amapingu bamujyana kuri RIB ngo ntabwo yagombaga kubinjirana.”

Uyu mugore akomeza agira ati “Urubanza rwaciwe ataburanye. Yagiye ku Muvunyi bamwohereza ku rwego rurwanya ruswa n’akarengane. Agezeyo, baramubwira ngo ashake radiyo imukemurire icyo kibazo.”

Akomeza avuga ko kuvuga ko umugabo we afungiye akarengane ari uko “Ikibazo cye inzego z’ibanze zitakizi. Nakigejeje ku Murenge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo avuga ko agiye kwandika asaba uburenganzira ko agaruka bagakurikirana ikibazo cye ahari. Ngo biragaragara ko yibwe.”

Avuga ko ubuzima bumugore we n’abana babo kuko ari we usigaye akora byose kugira ngo atunge umuryango w’abantu umunani.

Uwamahoro Sandrine anavuga ko afite impungenge ko na we yazafungwa, ati “Induru zihoraho. nanjye ubwanjye ntamutekano mba mfite. Abo baburanye hari ubwo bisaza. Hatabayeho kujya mu nzu ngo dusinzire, ushobora kumva ngo nanjye nagiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Kabandana Patrick, avuga ko habayemo akarengane koko ndetse ko hari icyo ubuyobozi bw’ibanze bwari bwakoze.

Yagize ati “Urukiko rushobora kuba rutarigeze rujya aho byabereye. Ntabwo yagombaga kwamburwa isambu ye kandi bigaragara ko yahatuye kuva muri 1982. Biragaragara ko ari ahe. Ntabwo hagombaga gusaranganywa. Ibyo inzego zabigiyemo tubikorera raporo tuyiha Akarere. Twabakoreye ubuvugizi kubera ko twe ntabubasha dufite bwo kumugarura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Buno, yizeje ko bagiye gukurikirana iki kibazo.

Ati “Turagikurikirana, nitwongere kugwa mu mutege wo kuvuga ko batagiye aho cyabereye. Icyo nakubwira ni uko tugiye kugikurikirana kandi dushake umuti urambye kuri icyo kibazo cy’uwo muturage.”

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 6 =

Previous Post

RIB yerekanye abasore bakurikiranyweho gushukisha abakobwa urukundo ubundi bakabasambanya bakanabambura

Next Post

Kamonyi: Abantu 150 bafashwe basengera mu rugo barimo abasabaga Imana ubukire

Related Posts

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe...

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

by radiotv10
27/10/2025
0

The Rwanda National Police (RNP) has said it is working closely with other government agencies, including the Rwanda Investigation Bureau...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

by radiotv10
27/10/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko ku bufatanye n’izindi nzego zirimo urw’Ubugenzacyaha RIB, bagiye gukurikirana ibyagaragajwe ko hari abacuruzi bashobora gufata...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

IZIHERUKA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

by radiotv10
27/10/2025
0

Umuburo wihutirwa ureba umuntu wese wanyoye iyi Jus n’iki kinyobwa mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

BREAKING: Byahinduye isura muri Cameroon nyuma yo gutangaza ko Paul Bia w’imyaka 92 yatsinze amatora 

27/10/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

Icyo Polisi y’u Rwanda ku byagaragajwe ko hari abashobora gukora amanyanga kuri ‘Jus’ yaciwe

27/10/2025
Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Abantu 150 bafashwe basengera mu rugo barimo abasabaga Imana ubukire

Kamonyi: Abantu 150 bafashwe basengera mu rugo barimo abasabaga Imana ubukire

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.