Thursday, January 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Musanze: Barashinja umushoramari kubakorera ibyo babona nk’agasuzuguro bakanatunga agatoki ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
29/09/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Musanze: Barashinja umushoramari kubakorera ibyo babona nk’agasuzuguro bakanatunga agatoki ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, baravuga ko umushoramari yadukiriye amasambu yabo akaza kuyakoreramo ishoramari bari babujijwe n’ububuyobozi kwikorera bubizeza ko umunyemari azabaha ingurane ariko agatangira atazibahaye.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwari bwababujije gucukura mu mirima yabo ishwagara (rifasha gukura ubusharire mu butaka) na Taraverite yifashishwa mu gukora Sima.

Bavuga ko aha ari ho bakuraga amaramuko, ariko nyuma bakaza kubona umushoramari yaraje kubyaza umusaruro ibi byari bibatunze, atabahaye ingurane nk’uko bari babyizejwe.

Umwe yagize ati “Baraduhagaritse gucukura ishwagara mu mirima yacu, batubwira ko umushoramari azaduha ingurane, none yatangiye gucukuramo nta ngurane aduhaye. Natubwire niba ibyo yashakagamo yarabibonye cyangwa se aduhe ingurane kuko imirima yacu nta musaruro iri kubyaza.”

Undi muturage yagize ati “Imirima yacu ni yo twakuragamo amafaranga adutunga none ubu byarahagaze, urumva nyine inzara igiye kutwica, nibaduhe ingurane cyangwa se bareke imirima yacu dukomeze twicukurire ishwagara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yahakaniye RADIOTV10 iby’aya makuru, avuga ko uwo mushoramari ataratangira gukora nk’uko bivugwa n’aba baturage.

Yagize ati “Ayo makuru ntabwo ari yo, kuko ntabwo yatangira gukora atarishyura abaturage, icyakora cyo turi kuganira na we ngo abe yababarira atangire abishyure.”

Muri aka gace kazwi nka Kiryi gatuwemo n’aba baturage, hasanzwe hari n’uruganda rutunganya sima, ndetse hakaba n’abifuza ko bakwimurwa kugira ngo iri shoramari ryisanzure, na bo babeho batekanye.

Ngo ubutaka bwabo bwatangiye kubyazwa umusaruro n’umushoramari
Aba baturage bavuga ko uyu mushoramari yabasuzuguye

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADITV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 18 =

Previous Post

Eng.-President Kagame Commends riders and Rwandans for their role in the UCI World Championship

Next Post

Rwanda’s gross domestic product reached over 5.700 billion Rwandan francs

Related Posts

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Moving to a new place can feel overwhelming, especially when you’re doing it by yourself. From packing your things to...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

IZIHERUKA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier
MU RWANDA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda’s gross domestic product reached over 5.700 billion Rwandan francs

Rwanda’s gross domestic product reached over 5.700 billion Rwandan francs

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.