Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Hasobanuwe ibyo kutita ku bikoresho bya Leta n’umwanda mu kigo cy’ishuri byaregewe meya bikamutera uburakari

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in MU RWANDA
0
Rusizi: Hasobanuwe ibyo kutita ku bikoresho bya Leta n’umwanda mu kigo cy’ishuri byaregewe meya bikamutera uburakari
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko mu kigo cy’amashuli abanza cya Mihabura giherereye mu murenge wa Bugarama hafashwe amafoto atatu agaragaza umwanda no kutita ku ntebe abanyeshuli bicaraho mu gihe iki kigo cyari cyakiriye amahugurwa y’abayobozi b’ibigo n’abashinzwe amasomo bo mu mirenge igera kuri 5 gisanzwe cyakira bikarangira ayo mafoto ageze kuri meya bikamutera uburakari, Umuyobozi w’iri shuli aravuga ko byahawe inyito itariyo agatanga ubusobanuro kuri buri kimwe.

Ku ya 28 Nzeli 2025 ni bwo ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi yari kumwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye ndetse n ‘abashinzwe amasomo bo mu mirenge yo mu gice cy’ikibaya cya Bugarama akunze kubera mu ishuli ribanza rya Mihabura.

Bivugwa ko ari bwo yafashe amafoto agaragaza intebe abana bicaraho ziri ahantu inyuma y’ishuli, akayira k’amazi ava ku gikoni agana aho afatirwa ndeste n’indi yagaragazaga ikirahure cyo ku rugi rw’igikoni cyamenetse bamwe bari babanje kwitiranya n’umuryango w’icyumba abana bigiramo.

Ayo mafoto ngo yashyizwe ku rubuga abari muri ayo mahugurwa bahuriraho bamwe bakagaragazako hari mo ugukabya babaza uwo muyobozi wari uyashyizeho impamvu yarebye bicye mu bitameze neza ntarebye byinshi byiza bihari, ariko ngo akabasubiza ko we atagenzwa no kureba ibyiza.

Aya mafoto yaje kugera ku muyobozi w’akarere ka Rusizi Phanuel Sindayiheba, maze nawe ayatangaho urugero ubwo yacyeburaga abanyamuryango ba FPR inkotanyi bo muri uyu murenge ababwira ko bagomba kuba babandebereho mu kugira isuku ubwo yari muri kongere y’uyu muryango yabaye kuri uyu wa 28, asa n’ugaragaza uburakari bitewe n’uwo mwanda.

Meya Sindayiheba yagize ati “Uwo muyobozi w’iri shuli ari hano?,,, turamuhana by’intangarugero.”

Umunyamakuru wa Radio&Tv10 yageze muri iki kigo kugira ngo agenzure ibyo kutita ku bikoresho bya leta n’umwanda byavugwaga ko waciye igikuba maze asanga urugi bamwe bari bitiranyije n’uw’icyumba abana bigiramo ari urw’igikoni ndeste n’intebe zafotowe hari impamvu yatumye zijyanwa hanze aho zasanzwe.

Past. Ntihinyuzwa Benjamin uyobora iri shuli reta ifatanyije n’iterorero ADEPR avuga ko intebe zasanzwe hanze ari iz’iba zangiritse zisohorwa kugira ngo umukozi ufitanye amasezerano n’iki kigo azisane zisubizwe mu ishuli, avuga ko zafotowe ari ku cyumweru uzisana atakoze.

Pasiteri Benjamin ati “Ziriya ntebe bafotoye ejo, Hariya ni ho tujya dukusanyiriza intebe zacitse, zikahasanurirwa zigasubizwa mu mashuli. Umufundi muhasanze afite amasezerano y’umwaka si uwo twazanye muri iki gitondo. wenda ni uko umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere yaje ari muri week-end ntahasange abafundi kuko badakora ku cyumweru. Ntabwo rero ari ukwangiza umutungo wa reta nk’uko byavuzwe ahubwo ni ho tuzisanira zikongera zigakoreshwa”.

Uyu muyobozi akomeza asobanura ku ifoto yagaragazaga urugi rwo ku gikoni rufite ikirahure cyamenetse akavuga ko cyamenwe n’umuyaga mu mpera z’icyumweru hagafotorwa mu gihe hari hagishakishwa uburyo bwo gushyiramo ikindi ndeste anavuga ku kayira k’amazi ava ku gikoni bamwe bari bitiranyije n’umugezi bibazaga uburyo unyura mu kigo.

Ati “ Ikigo cyacu cyavuzweho umwanda ngo ukabije. Mu by’ukuri navuga bike ibindi namwe mukirebera, ntago ikigo cyacu kirangwa n’umwanda”.

Mu gihe intebe imwe nibura yakabaye yicwarwaho n’abana babiri, umubare munini w’abana biga muri iki kigo utuma intebe yicarwaho n’abana bane cywangwa batatu, ngo uri mu bituma intebe zangirika bya hato na hato ari nabyo bituma zijyanwa aho umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere yazifotoreye.

Pasiteri ati “Dufite abana 2300 bigira mu byumba 26. Usanga icyumba kimwe kirimo abana bari hagati ya 80 na 90 kandi ubundi bakabaye ari 50. Niba intebe yaragenewe abana babiri ikaba yicayeho batanu kandi ari abana bato, ubwo rero ubucucike bwabo rimwe na rimwe usanga bugira ingaruka mu kwangirika kwazo bya hato na hato”.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri itsinda ry’umurenge rijya muri iki kigo kureba iby’uwo mwanda, raporo yaryo ikaba ari yo izashingirwa ho hafatwa umwanzuro wo guhana umuyobozi wacyo cywangwa kumwihorera bitewe n’uko riri bubibone.

Si ubwa mbere muri iri shuli humviswe ibisa no gukabiriza ikibazo kuko no muri Nzeri 2024 hari havuzwe ko abana bariye ibiryo birozwe bikabamerera nabi aho bamwe batatinyaga no kuvuga ko hari abarembye ndeste ko umwe yitabye imana nyamara atari ukuri , ahubwo ari igihuha cyazanywe n’umubyeyi umwe wari uje kuburana ko umwana we yasanze ibiryo byashije kubera gukerererwa ubuyobozi bwamubwira ko atari ikosa ry’ikigo akagenda arakaye bigatuma akwiza icyo gihuha atyo, icyakora inzego z’umutekano zaje guta muri yombi abagize uruhare mu gukwiza icyo gihuha.

Umufundi ufitanye amasezerano n’ikigo ari gusana intebe
Abana basohoye intebe yagize ikibazo ngo isanwe isubizwe mu ishuli
Ubucucike buri mu bituma intebe zangirika bya hato na hato
Hagati mu kigo cya EP Mihabura
Past. Ntihinyuzwa Benjamin avuga ko umwanda wavuzwe mu kigo ayobora wakabirijwe

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Hategerejwe umwanzuro mu rubanza Kabila wabaye Perezida wa Congo yasabiwemo igihano cy’urupfu

Next Post

Min.Nduhungirehe yagaragaje uko u Rwanda rwabyitwaramo rwongeye gusabwa guha inzira abacancuro bafatirwa muri Congo

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Min.Nduhungirehe yagaragaje uko u Rwanda rwabyitwaramo rwongeye gusabwa guha inzira abacancuro bafatirwa muri Congo

Min.Nduhungirehe yagaragaje uko u Rwanda rwabyitwaramo rwongeye gusabwa guha inzira abacancuro bafatirwa muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.