Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Min.Nduhungirehe yagaragaje uko u Rwanda rwabyitwaramo rwongeye gusabwa guha inzira abacancuro bafatirwa muri Congo

radiotv10by radiotv10
30/09/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Min.Nduhungirehe yagaragaje uko u Rwanda rwabyitwaramo rwongeye gusabwa guha inzira abacancuro bafatirwa muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yavuze ko yizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa guha inzira abacancuro mu gihe bafatirwa muri DRC nk’uko byagenze muri Mutarama, kuko ibyabaye nta somo ryatanze dore ko ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwakomeje gukoresha aba barwanyi.

Minisitiri Nduhungirehe yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X ubwo yasubizaga ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango wagaragaje ko iki Gihugu cyakomeje gukoresha abacancuro.

Mu butumwa uyu Munyapolitiki wo muri Congo yanyujije kuri X, yanditseho “Black Water” izina rimenyerewe ku mutwe w’Abanyamerika w’abarwanyi b’abacancuro.

Amb. Nduhungirehe atanga igitekerezo ku butumwa bw’uyu munyapolitiki wo muri Congo, yagize ati “Muri DRC ni ho honyine Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu ashobora kwirata ibigwi byo gukoresha abacancuro mu Gihugu cye kandi bihabanye n’Itegeko Mpuzamahanga byumwihariko irya 1977 OAU/AU Convention [amasezerano y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe] na 1989 UN Convention [amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye].”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje ubutumwa bwe yibutsa ko ubwo abacancuro bariho bafatanya na FARDC bakorwaga n’isoni bagakubitwa inshuro na M23 i Goma muri Mutarama uyu mwaka, bahawe inzira bakanyura mu Rwanda bataha iwabo.

Yakomeje avuga ko nk’aho ibyo bitari bihagije ngo bitange isomo, “Guverinoma ya DRC ubu yongeye guha akazi abacancuro b’Abanya-Colombia binyuze muri “Blackwater”, Kompanyi y’Abanyamerika ya Erik Prince.”

Yavuze kandi ko ibi binahabanye n’amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za America, ndetse n’amahame yasinywe hagati ya Guverinoma ya DRC na AFC/M23 i Doha muri Qatar.

Asoza agira ati “Ariko nizeye ko u Rwanda rutazongera gusabwa korohereza icyurwa cy’irindi tsinda ry’abacancuro.”

Mu mpera za Mutarama ubwo Ihuriro AFC/M23 ryafataga umujyi wa Goma, mu bo ryakubise inshuro harimo abacancuro b’Abanyaburayi bari bariyambajwe n’ubutegetsi bwa Congo ngo bajye gufasha FARDC, aho abakabakaba 300 bari bamanitse amaboko, bacyuwe mu Gihugu cyabo banyujijwe mu Rwanda.

Bamwe muri abo bacancuro ubwo bari mu rugendo rubacyura iwabo i Burayi, bavuze ko na bo barwanyaga AFC/M23 batazi impamvu muzi y’icyo iri Huriro ry’Abanyekongo barwanira, ariko ko iyo baza kuyimenya batari bakwiye kwishora muri ruriya rugamba.

U Rwanda rwafashije bariya bacancuro gutaha iwabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − one =

Previous Post

Rusizi: Hasobanuwe ibyo kutita ku bikoresho bya Leta n’umwanda mu kigo cy’ishuri byaregewe meya bikamutera uburakari

Next Post

Hagaragaye imodoka bivugwa ko zirimo abarwanyi b’abacancuro ba ‘Blackwater’ bongeye kwiyambazwa na Congo

Related Posts

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

Inkuru mbi yatashye mu miryango y’abagabo babiri baguwe gitumo nyuma yo kwiba amatungo

by radiotv10
09/01/2026
0

Ubushyamirane bwabaye hagati y’abakekwaho kwiba ihene, n’abari bazibwe mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza, bwaguyemo babiri bakekwagaho kuba...

IZIHERUKA

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo
FOOTBALL

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

by radiotv10
12/01/2026
0

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hagaragaye imodoka bivugwa ko zirimo abarwanyi b’abacancuro ba ‘Blackwater’ bongeye kwiyambazwa na Congo

Hagaragaye imodoka bivugwa ko zirimo abarwanyi b’abacancuro ba 'Blackwater' bongeye kwiyambazwa na Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.