Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka

radiotv10by radiotv10
01/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Icyo AFC/M23 yahise itangaza ku gihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila cyatumye abanyapolitiki bahaguruka
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhuzabikorwa Wungirije wa AFC/M23, Betrand Bisimwa yatangaje ko gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila wabaye Perezida wa DRC, ahamijwe ibyaha bishingiye ku gukorana n’iri Huriro, binyuranyije n’amahame aherutse gushyirwaho umukono n’ubutegetsi bwa Congo n’iri Huriro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’i Kinshasa muri DRC, rwatangaje umwanzuro ku rubanza rwaburanishijemo Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, rumuhamya ibyaha yaregwaga, rumukatira igihano cy’urupfu.

Ibyaha byahamijwe Kabila, birimo kugambanira Igihugu n’ibyaha by’intambara, bishingiye ku kuba ubutegetsi bwa Congo bumushinja gufasha Ihuriro AFC/M23.

Nyuma y’iki cyemezo, Betrand Bisimwa, Umuhuzabikorwa Wungirije w’iri Huriro, yamaganye ibi byakozwe n’Ubucamanza bwa gisirikare bwa DRC, avuga ko binyuranyije n’amahame impande zombi ziherutse gusinya.

Yagize ati “Gukatira igihano cy’urupfu Perezida Joseph Kabila habayeho kwitwaza isano afitanye na AFC/M23, ni ukurenga ku mahame yasinywe, nk’uko n’ubundi hakomeje kubaho ibitero by’ubutegetsi bwa Kinshasa.”

Bertrand Bisimwa kandi yagaragaje ko kuba AFC/M23 ikorana na Joseph Kabila, hatabayeho kwibeshya, kuko ari umunyapolitiki ufite ubunararibonye wagira uruhare mu guhagarika ibibazo uruhuri byatewe n’ubutegetsi buriho muri Congo.

 

Igihano cy’urupfu cyakatiwe Kabila kiri kwamaganirwa kure

Abanyapolitiki basanzwe bari hafi ya Joseph Kabila ndetse n’Ishyaka rye FCC (Front Commun pour le Congo) baramagana iki gihano cy’urupfu cyakatiwe uyu wabaye Perezida wa DRC.

Kikaya Bin Karubi wahoze ari Umujyanama wa Kabila mu bya Dipolomasi, ari mu bamaganye iki gihano cyakatiwe uyu munyapolitiki w’umunyacyubahiro.

Yavuze ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, gishingiye ku bintu “bidafite ibimenyetsi” ndetse ko n’urubanza rwabayeho “runyuranyije n’amategeko.”

Yakomeje avuga ko kuba iki cyemezo cyarashingiye ku kuba Kabila yaragiriye ingendo i Goma n’i Bukavu, ahasanzwe haba Abanyekongo babarirwa mu mamiliyoni, bidakwiye gufatwa nk’ishingiro ry’ibyaha yahamijwe.

Yavuze kandi ko bibabaje kuba Ubucamanza bwa Congo bufata icyemezo nka kiriya, mu gihe ubutegetsi bw’iki Gihugu bukomeje ibiganiro n’Ihuriro AFC/M23, akavuga ko ibi byose ari ukugaragaza ubushobozi bucye bw’ubuyobozi budashishoza.

Ati “Gukatira igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange uvuga ko bishingiye ku kuba umwita ko ari umukuru wa AFC/M23. Nyamara bikozwe mu gihe hari kuba ibiganiro by’imishyikirano n’iyo AFC/M23 i Doha. Isi iri kutureba. Ahazaza hacu ni twe hareba.”

Mu itangazo kandi ryashyizwe hanze n’Ishyaka FCC rya Kabila, uyu mutwe wa Politiki, wavuze ko kiriya cyemezo ntawabura kucyita “umukino w’urwenya” kandi ko binashimangira ko ubutegetsi buriho muri kiriya Gihugu “bwarokamwe no gutangaza iby’ubwicanyi.”

Riti “Kuva mu myaka ine ishize, FCC ntiyahwemye kwamagana kandi ishingiye ku bimenyetso ubutegetsi bw’igitugu bwakomeje kugira ubutabera igikoresho mu kubangamira abanyapolitiki.”

Iri shyaka rya FCC rivuga ko kiriya gihano cyakatiwe Joseph Kabila byaranyuze mu nzira zidakurikije amategeko, bishimangira ko ubutegetsi buriho butagendera ku mategeko, bunakandamiza abaturage babwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Uwakiniye Ikipe y’Igihugu Amavubi usigaye aba hanze y’u Rwanda yabatijwe mu mazi menshi

Next Post

Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

Ubutumwa bw’umuhanzi ukomoka mu Burundi wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda bushimangira ko ntacyo yahaburiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.