• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije

radiotv10by radiotv10
03/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyuma y’amabwiriza asaba abayobora amadini mu Rwanda kuba baraminuje Tewolojiya bamwe barabyubahirije
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Imiryango ishingiye ku myemerere mu Rwanda hashyizwemo ko abayobora amadini n’amatorero  bagomba kuba barize amasomo y’iyobokamana (Tewolojiya) muri Kaminuza, bamwe mu bayoboraga aya matorero batarabyize bahise batangira kujya kubyiga, ndetse bamwe barangije.

Bamwe mu bize aya masomo muri Kaminuza bayarangije, ndetse bavuga ko bigiye kubafasha kunoza ibyo bakoraga mu buyobozi bw’amadini n’amatorero

Simbi Eliane arangije mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, avuga ko  kuyobora warize ibyo uyobora bituma unoza umurimo ukora.

Yagize ati “Iyo wize ugakora ibyo wize unoza ibyo ukora ukirinda kuvuga ibyo wihimbiye, kandi ukigisha ibintu uzi inkomoko yabyo ukabijyanisha n’abo uri kubwira, bikanarinda gukwirakwiza ubuyobe.”

Justin Gatanazi na we arangije amasomo ya Tewolojiya muri Kaminuza, mu cyiciro cya gatatu, avuga ko kuyobora warize amasomo ya Tewolojiya bituma amakosa agabanuka.

Ati “Kwiga bifasha umuntu kuyobora neza, kandi akirinda amakosa ndetse akirinda kwigisha inyigisho z’ubuyobe, ndetse akanamenya uko hakemurwa ibibazo biba mu madini akabishakira ibisubizo.”

Rev Dr Pascal Bataringaya, Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’imwe muri Kaminuza yigisha amasomo ajyanye na Tewolojiya, avuga ko abarangije amasomo yabo bitezweho umusemburo w’impinduka nziza, agendeye ku byo batojwe.

Yagize ati “Ubumenyi mukura mu ishuri, ni umusinzi w’ingenzi ku migendekere myiza y’ahazaza hanyu ndetse n’abo muzayobora haba mu madini n’amatorero atandukanye ndetse n’Umuryango Nyarwanda muri rusange.”

Itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere y’imiryango ishingiye ku myemerere, hari aho rigira riti “Umwigisha agomba kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’iyobokamana (Tewolojiya), cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe.”

Iyi ngingo yashyizweho mu mavugurura yakozwe agamije kunoza imikorere y’amadini n’amatorero, aho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwavugaga ko mu magenzura yakozwe, yagaragazaga ko zimwe mu nyigisho zitangwa ziba ari iz’ubuyobe, ndetse abazitanga batabifitiye ubushobozi, bityo ko hari hakwiye gushyirwaho ariya mabwiriza.

Muri Kaminuza ya PUR hari abarangije amasomo y’Iyobokamana

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 7 =

Previous Post

Tombola yari imaze kumenyekana mu Rwanda ‘Inzozi Lotto’ yahagaritswe hatanganzwa n’impamvu

Next Post

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w’ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Mujye muzirikana ko gukorera Abanyarwanda ariwo murimo wanyu w'ibanze-P.Kagame abwira abinjiye muri RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.