Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

‘Bishop Gafaranga’ umaze amezi atanu afunze yahamijwe ibyaha ariko afatirwa icyemezo gituma afungurwa

radiotv10by radiotv10
10/10/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo
Share on FacebookShare on Twitter

Habiyaremye Zacharie uzwi nka Bishop Gafaranga, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akatirwa igifungo gisubitse cy’umwaka umwe.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije uyu mugabo wamenyekanye mu biganiro atanga ku mbuga nkoranyambaga, no muri sinema.

Gafaranga wari waratawe muri yombi mu ntangiro za Gicurasi 2025, yahamijwe ibyaha byo guhoza ku nkeke uwo bashakanye no gukubita no gukomeretsa ku bushake, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe usubitse ndetse no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150 Frw.

Mu iburanisha ry’urubanza rwo mu mizi rwabaye tariki 15 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Gafaranga igifungo cy’imyaka 3 n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Naho ku cyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, bwari bwamusabiye igifungo cy’imyaka 2, bityo busaba ko yahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ku mpurirane z’ibyaha, ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 300 Frw.

Uregwa we waburanye asaba Urukiko guca inkoni izamba, yavugaga ko ibyabaye hagati ye n’umugore we Annette Murava, ari ibisanzwe biba mu ngo zose, kuko hari ibyo batumvikanyeho koko, ariko ko bitageze ku rwego byavugwaho n’Ubushinjacyaha.

Me Mbarushimana Veneranda wunganiraga uregwa, na we yasabye Urukiko kuzaca inkoni izamba, rukazamuha igino gitoya, ndetse kikaba kinasubitse.

Icyo gihe ubwo bagiraga icyo bavuga ku bihano byari byasabiwe uregwa, Umunyamategeko we yari yagize ati “Ngasaba ko yasubikirwa igihano yahabwa hashingiye ku ngingo ya 64 Criminal procedure kuko yemeye guhinduka akaba intangarugero.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − eight =

Previous Post

Amakuru aramutse i Walikare muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Next Post

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Rwanda yavuze ibigaragaza ko ibyatangajwe na Tshisekedi ari urwiyerurutso

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.