Manishimwe Djabel wanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports na APR FC yanabereye kapiteni, wari umaze igihe yaragiye gukina hanze, yasinyiye ikipe ya Police FC.
Djabel usanzwe ari umukinnyi wo hagati unazwiho ubuhanga, unakinira Ikipe y’Igihugu Amavubi ariko akaba adaheruka guhamagarwa, yatangajwe nk’umukinnyi wa Police FC kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ukwakira 2025.
Ubuyobozi bwa Police FC, bwatangaje ku mugaragaro uyu mukinnyi, bwavuze ko bwakiriye neza uyu munyempano muri ruhago.
Ubutumwa bwa Police FC bugira buti “Yakoze byose, ubu ni umukinnyi wacu. Urakaza neza mu muryango Djabel Manishimwe.”
Djabel yari yavuye muri Shampiyona y’u Rwanda muri 2023 ubwo yatandukanaga na APR FC yari abereye Kapiteni, akaza kwerecyeza muri Algeria mu ikipe ya USM Khenchela batandukanye mu ntangiro za 2024.
Uyu mukinnyi wo hagati yahise yerecyeza muri Iraq asinyira ikipe ya Air Force Club yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya Gihugu, ariko ntiyayitindamo, aza kwerecyeza mu ikipe ya Naft Al-Wasat Sports Club nayo yo muri iki Gihugu cya Iraq ariko yo mu cyiciro cya kabiri.



RADIOTV10