Umubyeyi w’imyaka 19 wo mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, watewe inda afite imyaka 16, aravuga ko abayeho ubuzima buteye agahinda nyuma yuko uwamuteye inda afashwe agafungwa nyamara yarajyaga amugoboka.
Mutoniwase Marie Louise wo mu Kagari ka Karambo l, mu Murenge wa Karambo avuga ko mu mwaka wa 2022 ari bwo yabyaye umwana nyuma yo gusanbanywa ku myaka ye 16.
Avuga ko we n’uwamusambanyije baje kugana ibiro by’Umurenge wa Gashenyi aho bari batuye ngo bandikishe umwana mu irangamimerere ni ko guhita uwo mugabo atabwa muri yombi.
Avuga ko kuri ubu we n’uwo yabyaye babayeho mu buzima bugoye. Ati “kuva icyo gihe nahise mbaho nabi, igikoma cy’umwana kirabura, nta kambaro ko kumwambika. Mbere agihari yaramfashaga, umwana yabagaho neza muri macye.”
Yakomeje agira ati “Hari igihe mba nicaye nyine mu rugo narangiza nkumva namusigira mama nkigendera cyangwa se nkamujyana ku Karere nkasigira Meya kuko biba byanshobeye cyane.”
Twizerimana Marie Solange, umubyeyi wa Mutoniwase avuga ko imibereho muri uru rugo igoye kuko bisaba ko barya ari uko bavuye guca inshuro dore ko n’inzu batuyemo ari iy’abatishoboye bubakiwe na Leta.
Ati “Hari igihe twicara tukumva isi iraturambiye kuko urabona mfite abana bane hano, kurya biragoye, iyi nzu tubamo ni iyo Leta yatwubakiye ubwo urumva ko nta gasambu ko guhingamo gahari hano.”
Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango barasaba ko bagira icyo babafasha ngo kuko ntaho bagira bakura ikintu cyabafasha mu mibereho.
Umwe ati “Ni ukurya bavuye mu cyate nta karima, nonEho uyu mwana w’umukobwa we rwose arababaje bafashije byadushimisha.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambo, Mwiseneza Eric yabwiye RADIOTV10 ko uyu muryango bawuzi kandi hari ibikorwa kugira ngo ufashwe ndetse ko hari n’ibyo bawufashije.
Ati “kuko iriya nzu babamo ni iyo bubakiwe na Leta, uriya mukobwa yafashijwe kwiga imyuga, ikirenze kuri ibyo keretse niba hari ikindi bakeneye cyihutirwa ubwo twakurikirana tukareba.”

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10