Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka

radiotv10by radiotv10
23/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Hatangajwe igihe hazatangira ibikorwa bizatuma Abanyarwanda babona Indangamuntu-koranabuhanga izahabwa kuva ku bakivuka
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’lgihugu Gishinzwe Irangamuntu ‘NIDA’, bwamenyesheje Abanyarwanda bose ko mu mpera z’uku kwezi hazatangira ibikorwa byo kwemeza imyirondoro no gufotora abantu kugira ngo bazahabwe Indangamuntu-Koranabuhanga.

Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’iki Kigo NIDA, cyavuze ko ibi bikorwa bizatangirira mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo; aka Nyanza, Huye na Gisagara.

NIDA ivuga ko muri utu Turere, ibi bikorwa bizatangira tariki 28 Ukwakira bikageza ku ya 23 Ugushyingo 2025, ubundi bikazakomereza mu Turere twose tw’Igihugu.

Abazitabira ibi bikorwa, basabwe kuzitwaza indangamuntu basanganywe, na nimero y’indangamuntu y’ababyeyi babo (mu gihe bafashe indangamuntu).

Nanone kandi ku bafite abo bashakane, bazitwaza nimero yabo, nanone kandi abazitabira ibi bikorwa bakazitwaza nimero iranga umuntu (application number) ku batarafata indangamuntu.

Ni mu gihe ku bana bari munsi y’imyaka 16 basabwa kuzajya baherekezwa n’ababyeyi babo cyangwa ababafiteho ububasha bwa kibyeyi.

NIDA yaboneyeho kwibutsa ko “lyi ndangamuntu [e-Ndangamuntu] ihabwa umuntu wese kuva ku mwana ukivuka, akazayikoresha ubuzima bwose.”

Manago Dieudonné, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe ikorwa n’ikwirakwizwa ry’Irangamuntu-Koranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu cy’Irangamuntu NIDA, mu minsi ishize, aherutse gutangaza ko mu bipimo bizajya bifatwa abantu kugira ngo bazahabwe iyi Ndangamuntu-Koranabuhanga, harimo ibikumwe 10 aho kuba bibiri nk’uko byakorwaga ku yari isanzwe.

Ku miterere y’iyi Ndangamuntu-Koranabuhanga, nta yindi myirondoro izajya igaragara inyuma nk’uko isanzwe yari iteye, kuko izajya igaragaraho ifoto ya nyirayo na nimero gusa.

Nanone kandi abantu bazajya bahitamo uburyo bifuza kuyitungamo, burimo ubwo kuyigendana nk’ikarita, cyangwa nimero, ndetse no kuyigendana muri telefone.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + fourteen =

Previous Post

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

Next Post

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Gakenke: Ingorane z’umubyeyi wabyaye akiri umwana nyuma yuko uwamuteye inda afunzwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.