Umuryango wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, urashimira ubuvugizi wakorewe bwatumye umubyeyi wawo wari umaze igihe arembeye mu rugo kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwivuza ibihaha, ubu akaba yarakize nyuma yo kujya kuvurirwa muri CHUK.
Uyu mubyeyi witwa Niyigena Leonile wo mu Mudugudu w’Icyiri mu Kagari ka Cyarwanda mu Murenge wa Tumba, muri Nyakanga (07) uyu mwaka, yari yabwiye RADIOTV10 ko uburwayi bw’ibihaha bumurembeje kandi akaba yarabuze ubushobozi bwo kwivuza.
Uyu mubyeyi wavugaga ko Ibitaro Bikuru bya Kaminuza CHUB byari byamwohereje kujya kwivuriza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK, ariko abura ubushobozi, afata icyemezo cyo kuguma mu rugo, nubwo yabonaga biri gutuma asatira urupfu.
Avuga ko nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’iki gitangazamakuru, yoherejwe kuvurirwa muri CHUK ndetse ubu akaba yarakize neza, n’imbaraga zikaba zaragarutse.
Ati “Ku bufasha bw’ubuvugizi ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, ku bufasha bwihuse bwo kubona ubuvuzi. Nari maze kwiheba kubera uburwayi bwanjye, ariko ubu ndi kwiyongera, ndumva neza kandi nshoboye gukora imirimo yanjye ya buri munsi. Ntabwo nari kubona ubuvuzi nta bufasha bwanyu.”
Uyu mubyeyi avuga ko yari yaramaze kwiheba kubera uburwayi bwe yabonaga ko atazakira, ariko nyuma y’ubuvugizi akorewe, Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwahise bumufasha ajya kwivuza arakira.
Abaturanyi n’umuryango we bagaragaje ko bishimiye cyane ko uyu mubyeyi yabashije kubona ubuvuzi
Umwe ati “Kuba yarafashijwe ni iby’agaciro. Twishimiye ko itangazamakuru ryadufashije kubona ubufasha. Nk’umuryango utishoboye, kubona uko yivuza byadushimishije cyane kuko nta bushobozi uyu muryango ufite bwo kuba yari kwivuza, none ubu ameze neza yarakize.”



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10








