Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
27/10/2025
in MU RWANDA
0
Hasobanuwe iby’amasasu yarashwe ku Igororero rimwe mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora-RCS rwavuze ko ku Igororero rya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke, harashwe amasasu mu kirere ubwo bamwe mu bagororerwa muri iri Gororero bashakaga kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza.

Ibi byatangajwe na RCS kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, mu gihe ibi byabaye kuri iki Cyumweru tairki 26 Ukwakira.

Ubutumwa bwatanzwe na RCS ku mbuga nkoranyambaga, bugira buti “ku Igororero rya Nyamasheke harashwe amasasu mu kirere mu rwego rwo guturisha itsinda rito ry’Abagororwa bashatse kwigomeka ku mategeko n’amabwiriza asanzwe agenga Igororero.”

Muri iri tangazo ryatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora kuri uyu wa Mbere, ruvuga ko “Kugeza ubu mu Igororero ni amahoro, nta muntu wagize ikibazo.”

Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo, yatangaje ko ibi byabaye ubwo hariho hakorwa igikorwa cyo gusaka abagororwa, gisanzwe gikorwa mu magororero kugira ngo harebwe niba nta bitemewe byaba byarinjiyemo mu rwego rwo kurinda umutekano w’abagororwa.

Yavuze ko aka gatsiko k’abashatse kwigomeka, bisanzwe bigaragara mu yandi magororero anyuranye ku Isi, bityo ko bidakwiye gufatwa nka byacitse ariko ko abagaragaje iyi myitwarire bakwiye kugawa.

Ati “Amagororero yose ku Isi agira ibyo bita ama-gang, buriya nta hantu bitaba. Ni abantu 10, batanu bashobora kwigomeka, wenda ku mpamvu zabo bwite, kwanga nko gusakwa, ni imyitwarire mibi muri rusange.”

CSP Hillary Sengabo uvuga ko abagororwa bagaragaje iyi myitwarire muri ririya gororero bagera muri batandatu, kandi ko hagiye gukorwa ibisanzwe bikurikizwa igihe hari abagaragaje imyitwarire nk’iyi mu rwego rwo kubahana.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 4 =

Previous Post

Eng.-Rwanda Police responds to claims of fraud linked to banned ‘Salama Juice’

Next Post

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Inkuru nziza iraturuka mu muryango wo muri Huye uherutse gutabaza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.