Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi kabo, nyamara baratswe na nimero za Konti, ariko bakaba barategereje amaso agahera mu kirere, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bishyurwa buri mezi atatu.
Aba barezi b’amarerero yo mu Kagari k’Icyeru mu Murenge wa Mukura, bavuga ko bahawe akazi ko kwita ku bana mu marerero nk’abarezi, babwirwa ko bazajya bahabwa agahimbazamusyi ndetse banatanga nimero za konti kugira ngo bajye baherwamo amafaranga yabo, ariko ngo amezi yihiritse ari menshi bategereje.
Uwitwa Aline yagize ati “Turakora buri munsi, tugafasha abana kwiga no gukura neza, ariko amafaranga batubwiye ko tuzajya duhembwa twarayategereje twayabura, jye bandimo amezi atandatu.”
Uwimana Diane na we yagize ati “Kuva natangira akazi sindabona n’ifaranga na rimwe. Hari ubwo nifuza kukareka kubera ubukene ariko nkibuka ko abana badakwiye kubura ubareba kandi narabyiyemeje kubakurikirana.”
Undi witwa Consesa na we yagize ati “Twe turasaba ko batwishyura ibyo twakoreye. Nubwo tutari abakozi ba Leta buzuye, twakoze nk’abandi kandi dukeneye gutunga imiryango yacu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, avuga ko atumva impamvu abo bavuga ko batishyuwe kandi biba biteganyijwe ko amafaranga abageraho mu gihembwe kingana n’amezi atatu.
Ati “Ntekereza ko abauvuga ko batarahembwa ari uko tuyabaha mu mezi atatu batarayabona, wenda bifuza ko yajya aza buri kwezi, abavuga ko batayabona sinzi uko biba byagenze kuko biteganyijwe ko ayo mafaranga aza buri gihembwe. Tugiye kubafasha ku buryo yajya aza buri kwezi.”
Gushyiraho amarerero hirya no hino mu Gihugu, ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije guteza imbere uburere n’uburezi by’umwana kuva akiri muto.



Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10









