Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

radiotv10by radiotv10
30/10/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barezi b’amarerero bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bavuga ko bamaze igihe bakora batabona agahimbazamusyi kabo, nyamara baratswe na nimero za Konti, ariko bakaba barategereje amaso agahera mu kirere, mu gihe ubuyobozi buvuga ko bishyurwa buri mezi atatu.

Aba barezi b’amarerero yo mu Kagari k’Icyeru mu Murenge wa Mukura, bavuga ko bahawe akazi ko kwita ku bana mu marerero nk’abarezi, babwirwa ko bazajya bahabwa agahimbazamusyi ndetse banatanga nimero za konti kugira ngo bajye baherwamo amafaranga yabo, ariko ngo amezi yihiritse ari menshi bategereje.

Uwitwa Aline yagize ati “Turakora buri munsi, tugafasha abana kwiga no gukura neza, ariko amafaranga batubwiye ko tuzajya duhembwa twarayategereje twayabura, jye bandimo amezi atandatu.”

Uwimana Diane na we yagize ati “Kuva natangira akazi sindabona n’ifaranga na rimwe. Hari ubwo nifuza kukareka kubera ubukene ariko nkibuka ko abana badakwiye kubura ubareba kandi narabyiyemeje kubakurikirana.”

Undi witwa Consesa na we yagize ati “Twe turasaba ko batwishyura ibyo twakoreye. Nubwo tutari abakozi ba Leta buzuye, twakoze nk’abandi kandi dukeneye gutunga imiryango yacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ngabo Fidèle, avuga ko atumva impamvu abo bavuga ko batishyuwe kandi biba biteganyijwe ko amafaranga abageraho mu gihembwe kingana n’amezi atatu.

Ati “Ntekereza ko abauvuga ko batarahembwa ari uko tuyabaha mu mezi atatu batarayabona, wenda bifuza ko yajya aza buri kwezi, abavuga ko batayabona sinzi uko biba byagenze kuko biteganyijwe ko ayo mafaranga aza buri gihembwe. Tugiye kubafasha ku buryo yajya aza buri kwezi.”

Gushyiraho amarerero hirya no hino mu Gihugu, ni gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda igamije guteza imbere uburere n’uburezi by’umwana kuva akiri muto.

Aba barezi bavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba
Bavuga hari igihe bacika intege ariko bakumva batahagarika kurerera u Rwanda

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − 5 =

Previous Post

Rural-Urban migration: What happens when youth move to Kigali in search of a ‘Better Life’?

Next Post

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Related Posts

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

Top 3 market-ready skills for young women in Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

In today’s fast-changing world, having a degree alone isn’t enough. Many opportunities require practical skills that schools don’t always teach....

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

Ibisobanuro by’umwarimukazi wafashwe yahishe akadishi kuzuye umuceri utetse wari uw’abanyeshuri

by radiotv10
08/11/2025
0

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe akadishi...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.