Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko ikipe ya El Ahli S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse gusaba kwitabira Shampiyona ya Rwanda Premier League 2025–2026, itazayitabira uyu mwaka kubera impamvu zayo bwite.
Ni nyuma y’iminsi itatu gusa FERWAFA n’inzego zishinzwe imicungire y’imikino mu Rwanda zari zatangaje ko hari amakipe atatu yo muri Sudani yemerewe kwitabira shampiyona y’u Rwanda.
Ayo makipe ari yo El Hilal, El Merreick na Al Ahli Wad Madani, yari yahawe uburenganzira bwo gukina muri shampiyona y’u Rwanda, mu rwego rwo kubafasha gukomeza ibikorwa byabo nyuma y’ihungabana rya shampiyona yabo yo muri Sudani.
Umunyamabanga Mukuru w’Agateganyo wa FERWAFA, Mugisha Richard, yari yatangaje ko aya makipe azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru kugira ngo atangire imyiteguro yo kwinjira muri shampiyona.
Yatangaje ko nyuma y’ibiganiro by’imbere mu ikipe, El Ahli Wad Madani yanditse ibaruwa isaba gukurwa muri gahunda yo gukina muri Shampiyona y’u Rwanda, ishimangira ko hari impamvu zayo bwite zitayemerera gukomeza uwo mushinga.
Ibi bivuze ko muri ayo makipe atatu yo muri Sudani, hasigaye El Hilal na El Merreick, zitezwe mu Rwanda mu minsi mike iri imbere kugira ngo zitangire gukina imikino ya Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2025–2026.

RADIOTV10










