Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
31/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe mu Bufaransa, rivuga ko byatangarijwe aho bidakwiye kuvugirwa.

Mu biganiro byabereye mu Bufaransa ku bibazo byo muri DRC, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yavuze ko ikibuga cy’Indege cya Goma kigomba kongera gufungurwa kugira ngo byorohereze ibikorwa by’ubutabazi ku baturage babukeneye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 nyuma y’ibi byatangarijwe mu Bufaransa, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa DRC, ryabyamaganiye kure, rivuga ko “bidakwiye.”

Iri huriro rivuga ko icyemezo kizatuma iki Kibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa, “gishobora gusa kuva mu biganiro by’imishyikirano bibera i Doha ku buhuza bwa Qatar iherekejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Iri huriro rivuga kandi ko nubwo hari kuba ibiganiro by’imishyikirano, ariko uruhande bahanganye rukomeje kugaba ibitero by’indege bihitana inzirakarengane z’abasivile ndetse bimwe “bikanashwanyaguza indege z’ibikorwa by’ubutabazi i Walikare na Minembwe.”

Ryaboneyeho kwibutsa ko kuva mu mezi menshi ashize, ubutegetsi bwa Kinshasa bwafunze ikirere cyo mu bice bigenzurwa n’iri Huriro AFC/M23, bugamije kugira ngo gusa indege zitagira abapilote (drone) zigaba ibi bitero, zibone uko zisanzura.

Iri huriro rikagira riti “Umuryango Mpuzamahanga ntukwiye guha uburenganzira ubutegetsi burenga ku ngamba zafashwe zo guhagarika imirwano bushyira imbere inzira za gisirikare mu gushaka umuti w’ibibazo bya politiki, no gukomeza gushyira mu kaga abaturage b’abasivile.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abaturage bavuye mu byabo bakomeje kubisubiramo, bityo ko nta bikorwa by’ubutabazi byihutirwa mu bice byabohowe n’iri Huriro rya AFC/M23 nka kimwe mu byasabiwe ko kiriya Kibuga cy’Indege gifungurwa.

Riti “AFC/M23 irasaba u Bufaransa kutayobywa n’Imiryango y’ubutabazi yaranzwe no kwigwizaho imitungo, yitwikiriye abari barakuwe mu byabo mu Mujyi wa Goma. Ikindi kandi iyi miryango yanagize uruhare mu gukomeza kubaho kw’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri mu Bufaransa muri iyi nama iganira ku bibazo byo muri Congo, yavuze ko ibyo gufungura kiriya Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byaba byihuse, kuko ibiganiro byagakwiye kuvamo icyo cyemezo bigikomeje.

Yagize ati “Ikibuga cy’Indege kiri mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ku ruhande rw’u Rwanda, twe tubona ibyemezo byava mu biganiro by’imishyikirano bya Doha, ni na ho Ubuyobozi bwa Congo n’ubwa AFC/M23 baganiririye ku bisubizo by’ibi bibazo, si hano, ntabwo ari Paris yafungura Ikibuga cy’Indege kuko ab’ingenzi bireba ntibari hano.”

Ihuriro AFC/M23 na ryo mu kwamagana biriya byo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, ryavuze ko bitumvikana kuba ibintu nka biriya bivugirwa mu nama ritanitabiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 1 =

Previous Post

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

Next Post

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.