Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23

radiotv10by radiotv10
31/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Impaka zavutse nyuma yuko u Bufaransa buvuze ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kigenzurwa na AFC/M23
Share on FacebookShare on Twitter

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye ibyo gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byavugiwe mu Bufaransa, rivuga ko byatangarijwe aho bidakwiye kuvugirwa.

Mu biganiro byabereye mu Bufaransa ku bibazo byo muri DRC, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yavuze ko ikibuga cy’Indege cya Goma kigomba kongera gufungurwa kugira ngo byorohereze ibikorwa by’ubutabazi ku baturage babukeneye.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na AFC/M23 nyuma y’ibi byatangarijwe mu Bufaransa, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa DRC, ryabyamaganiye kure, rivuga ko “bidakwiye.”

Iri huriro rivuga ko icyemezo kizatuma iki Kibuga cy’Indege cya Goma gifungurwa, “gishobora gusa kuva mu biganiro by’imishyikirano bibera i Doha ku buhuza bwa Qatar iherekejwe na Leta Zunze Ubumwe za America, n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.”

Iri huriro rivuga kandi ko nubwo hari kuba ibiganiro by’imishyikirano, ariko uruhande bahanganye rukomeje kugaba ibitero by’indege bihitana inzirakarengane z’abasivile ndetse bimwe “bikanashwanyaguza indege z’ibikorwa by’ubutabazi i Walikare na Minembwe.”

Ryaboneyeho kwibutsa ko kuva mu mezi menshi ashize, ubutegetsi bwa Kinshasa bwafunze ikirere cyo mu bice bigenzurwa n’iri Huriro AFC/M23, bugamije kugira ngo gusa indege zitagira abapilote (drone) zigaba ibi bitero, zibone uko zisanzura.

Iri huriro rikagira riti “Umuryango Mpuzamahanga ntukwiye guha uburenganzira ubutegetsi burenga ku ngamba zafashwe zo guhagarika imirwano bushyira imbere inzira za gisirikare mu gushaka umuti w’ibibazo bya politiki, no gukomeza gushyira mu kaga abaturage b’abasivile.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abaturage bavuye mu byabo bakomeje kubisubiramo, bityo ko nta bikorwa by’ubutabazi byihutirwa mu bice byabohowe n’iri Huriro rya AFC/M23 nka kimwe mu byasabiwe ko kiriya Kibuga cy’Indege gifungurwa.

Riti “AFC/M23 irasaba u Bufaransa kutayobywa n’Imiryango y’ubutabazi yaranzwe no kwigwizaho imitungo, yitwikiriye abari barakuwe mu byabo mu Mujyi wa Goma. Ikindi kandi iyi miryango yanagize uruhare mu gukomeza kubaho kw’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe uri mu Bufaransa muri iyi nama iganira ku bibazo byo muri Congo, yavuze ko ibyo gufungura kiriya Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma, byaba byihuse, kuko ibiganiro byagakwiye kuvamo icyo cyemezo bigikomeje.

Yagize ati “Ikibuga cy’Indege kiri mu bice bigenzurwa na AFC/M23, ku ruhande rw’u Rwanda, twe tubona ibyemezo byava mu biganiro by’imishyikirano bya Doha, ni na ho Ubuyobozi bwa Congo n’ubwa AFC/M23 baganiririye ku bisubizo by’ibi bibazo, si hano, ntabwo ari Paris yafungura Ikibuga cy’Indege kuko ab’ingenzi bireba ntibari hano.”

Ihuriro AFC/M23 na ryo mu kwamagana biriya byo gufungura ikibuga cy’Indege cya Goma, ryavuze ko bitumvikana kuba ibintu nka biriya bivugirwa mu nama ritanitabiriye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six − two =

Previous Post

Uko hatahuwe umukobwa ukekwaho kwihekura wabyaye umwana agahita amuta mu musarani

Next Post

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Related Posts

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

by radiotv10
10/11/2025
0

Pariki yo mu Kibaya cya N’Sele izwi cyane i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, isanzwe ari iya Joseph...

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

by radiotv10
10/11/2025
0

Leta ya Tanzania yagejeje mu nkiko abantu amagana ibarega icyaha cya gucura umugambi wo kugambanira Igihugu, nyuma y’imyigaragambyo yabaye mu...

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

by radiotv10
10/11/2025
0

Colonel Fureko usanzwe akomoka mu Banyamulenge ukorana n’Umutwe wa Wazalendo na FARDC guhangana na AFC/M23, yatawe muri yombi anakorerwa iyicarubozo...

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

Umusirikare mu gisirikare cya Congo yishwe nyuma yo gushaka kwivugana komanda we

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusirikare mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bivugwa ko yari yasinze, yishwe nyuma yo gushaka kwivugana umukuriye,...

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

by radiotv10
10/11/2025
0

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho kohereza abandi basirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byumwihariko muri Kivu y’Epfo, aho bivugwa ko...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.