• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

radiotv10by radiotv10
03/11/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ yababereye icyomoro cy’ibikomere by’ahahise.

Ni ubutumwa bwatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ugushyingo 2025, mu gihe Umuryango Unity Club Intwararumuri witegura Ihuriro ryawo rya 18.

Muri ubu butumwa, Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Mu rugendo rwo kongera kubaka u Rwanda, Ndi Umunyarwanda yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi, iba umusingi wubakiweho Igihugu kizira amacakubiri, gishyize imbere indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.”

Madamu Jeannette Kagame, muri ubu butumwa yakomeje yibutsa Abanyarwanda ko igihe cyose bubakiye ku isano muzi bafitanye ry’Ubunyarwanda, ahora ashikamye muri byose byamufasha kwiteza imbere, kubana no kubanira neza abandi.

Ati “Uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, dukomeze kwimakaza ihame ndakuka ry’Ubunyarwanda, by’umwihariko turirage abato.”

Mu Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri ryabaye umwaka ushize wa 2024, tariki 16 Ugushyingo, haganiriwe ku bikibangamiye Ubumwe bw’Abanyarwanda, mu rwego rwo kubishakira umuti w’icyabirandura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × two =

Previous Post

Umuhanzi uzwi mu ndirimbo zakanyujijeho hambere mu Rwanda yitabye Imana

Next Post

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Hashyizwe hanze amafoto agaragaza imyitozo kabuhariwe y’abasirikare b’Umuryango ukomeye ku Isi mu gutabarana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.