• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/11/2025
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga mu Rwanda, rudakwiye kwitirirwa Abanya-Sudani bose, ahubwo ko ari imyitwarire idakwiye yabo ku giti cyabo, kandi ko hashyizwe hari ikiri gukorwa kugira ngo bihagararare.

Mu bihe bitandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe n’urugomo bakorerwa na bamwe mu Banya-sudani baba mu Rwanda by’umwihariko abanyeshuri.

Ni ibikorwa Ambasaderi wa Sudani mu rwanda, Dafalla Musa yemeye ko byabayeho, gusa avuga ko abantu badakwiye kubyitirira Abanya-Sudani bose kuko ari ibikorwa byagaragaye mu banyeshuii bace gusa.

Yagize ati “Ibi ni ibibazo bitezwa n’abantu ku giti cyabo. Mu bantu 3 200, abantu 10 gusa ni bo bagaragaye muri ibyo bikorwa, nta kabuza, ni ikibazo kandi nta n’ubwo byemewe.

Akomeza agira ati “Icyo twakoze rero ni uko nasuye kaminuza zigera muri eshanu aba banyeshuri bigamo, mpura n’abayobozi bazo, ndetse yewe nanahuye n’aba, mpura n’abanyeshuri b’Abanya-Sudani, Naganiriye na bo mu buryo  kuri ibi bibazo, ndetse n’ejo hashize hano muri Ambasade, nagiranye inama nini n’Abanyasudani baba hano, Nanone naganiriye n’abanyeshuri b’Abanya-Sudani mbasaba kwitwara neza, kubaha amategeko y’Igihugu, kubaha umuco w’abaturage bo muri iki Gihugu, no kugira uruhare mu iterambere muri iyi miryango yabakiriye neza.”

Ambasaderi Dafalla Musa yavuze ko Igihugu cye gishima umubano gifitanye n’u Rwanda ndetse ko banashima ubufasha bari guhabwa n’u Rwanda mu bihe by’intambara Igihugu cye kiri gucamo.

Ati “Turishimira umubano ukomeye kandi ubyara inyungu uri hagati ya Sudani ndetse n’u Rwanda. Kandi twishimira cyane ubufasha mu bya politiki turimo kubona kuva hano mu Rwanda, kuko ntekereza ko inyungu duhuriyeho nk’u Rwanda na Sudani ni ukugira amahoro n’umutekano birambye muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange. Ni yo mpamvu twishimira kandi tugashaka ko ubu bufatanye bukomeza kuko ibi byatuma ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubucuruzi byiyongera.”

Yakomeje avuga kandi ko Igihugu cye cyifuza gukomeza kurebera ku miyoborere y’u Rwanda, byumwihariko ku Mukuru w’iki Gihugu.

Ati “Kandi dukeneye ubushishozi ndetse n’imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kugira ngo we ubwe hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bakomeze gushyigikira Sudani kugera ku mahoro ndetse n’umutekano birambye.”

Umubano n’ubufatanye bwa Sudani n’u Rwanda byateye imbere ndetse ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi bumaze kugera ku gaciro karenga miliyoni 200$ ku mwaka. Ni ubucuruzi bushingiye ahanini ku birimo ikawa n’icyayi itumizwa na Sudani mu Rwanda. Ni mu gihe ishoramari ry’abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda rimaze kwiyongera rikaba ryarenze miliyoni 10$.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + ten =

Previous Post

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

Next Post

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n'ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.