Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
04/11/2025
in MU RWANDA
0
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga mu Rwanda, rudakwiye kwitirirwa Abanya-Sudani bose, ahubwo ko ari imyitwarire idakwiye yabo ku giti cyabo, kandi ko hashyizwe hari ikiri gukorwa kugira ngo bihagararare.

Mu bihe bitandukanye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko babangamiwe n’urugomo bakorerwa na bamwe mu Banya-sudani baba mu Rwanda by’umwihariko abanyeshuri.

Ni ibikorwa Ambasaderi wa Sudani mu rwanda, Dafalla Musa yemeye ko byabayeho, gusa avuga ko abantu badakwiye kubyitirira Abanya-Sudani bose kuko ari ibikorwa byagaragaye mu banyeshuii bace gusa.

Yagize ati “Ibi ni ibibazo bitezwa n’abantu ku giti cyabo. Mu bantu 3 200, abantu 10 gusa ni bo bagaragaye muri ibyo bikorwa, nta kabuza, ni ikibazo kandi nta n’ubwo byemewe.

Akomeza agira ati “Icyo twakoze rero ni uko nasuye kaminuza zigera muri eshanu aba banyeshuri bigamo, mpura n’abayobozi bazo, ndetse yewe nanahuye n’aba, mpura n’abanyeshuri b’Abanya-Sudani, Naganiriye na bo mu buryo  kuri ibi bibazo, ndetse n’ejo hashize hano muri Ambasade, nagiranye inama nini n’Abanyasudani baba hano, Nanone naganiriye n’abanyeshuri b’Abanya-Sudani mbasaba kwitwara neza, kubaha amategeko y’Igihugu, kubaha umuco w’abaturage bo muri iki Gihugu, no kugira uruhare mu iterambere muri iyi miryango yabakiriye neza.”

Ambasaderi Dafalla Musa yavuze ko Igihugu cye gishima umubano gifitanye n’u Rwanda ndetse ko banashima ubufasha bari guhabwa n’u Rwanda mu bihe by’intambara Igihugu cye kiri gucamo.

Ati “Turishimira umubano ukomeye kandi ubyara inyungu uri hagati ya Sudani ndetse n’u Rwanda. Kandi twishimira cyane ubufasha mu bya politiki turimo kubona kuva hano mu Rwanda, kuko ntekereza ko inyungu duhuriyeho nk’u Rwanda na Sudani ni ukugira amahoro n’umutekano birambye muri Afurika y’Iburasirazuba muri rusange. Ni yo mpamvu twishimira kandi tugashaka ko ubu bufatanye bukomeza kuko ibi byatuma ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubucuruzi byiyongera.”

Yakomeje avuga kandi ko Igihugu cye cyifuza gukomeza kurebera ku miyoborere y’u Rwanda, byumwihariko ku Mukuru w’iki Gihugu.

Ati “Kandi dukeneye ubushishozi ndetse n’imiyoborere ya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kugira ngo we ubwe hamwe n’abandi bayobozi ba Afurika bakomeze gushyigikira Sudani kugera ku mahoro ndetse n’umutekano birambye.”

Umubano n’ubufatanye bwa Sudani n’u Rwanda byateye imbere ndetse ubucuruzi hagati y’Ibihugu byombi bumaze kugera ku gaciro karenga miliyoni 200$ ku mwaka. Ni ubucuruzi bushingiye ahanini ku birimo ikawa n’icyayi itumizwa na Sudani mu Rwanda. Ni mu gihe ishoramari ry’abaturage b’iki Gihugu baba mu Rwanda rimaze kwiyongera rikaba ryarenze miliyoni 10$.

Emelyne MBABAZI
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + twelve =

Previous Post

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

Next Post

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n'ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y'u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.