Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
06/11/2025
in AMAHANGA
0
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Colonel Bonfort Ndoreraho usanzwe ari Komiseri Mukuru wa polisi y’Intara ya Ngozi mu Burundi, ari mu maboko y’urwego rushinzwe iperereza muri kiriya Gihugu, akekwaho kohereza ikawa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Colonel Bonfort Ndoreraho ari mu maboko y’urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza mu Burundi- SNR kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, nyuma yo gufatirwa i Ngozi aho anakuriye Polisi y’iyi Ntara, agahita yoherezwa i Bujumbura.

Ifatwa rye rifitanye isano n’iperereza riri gukorwa ku bantu batandukanye b’abacuruzi b’ikawa, barimo abasanzwe bakora muri Sosiyete itunganya ikawa izwi nka Sodeco (Société de déparchage et de conditionnement du café).

Amakuru yahawe ikinyamakuru SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru, avuga ko hari abatangabuhamya bakibwiye ko mu mpera z’icyumweru gishize hari toni 14 za kawa zafashwe na Polisi zambukiranya ku mupaka wa Kobero muri Komini ya Muhinga muri Buhumuza mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’u Burundi.

Iki kinyamakuru kivuga ko umuhanda wa Kobero usanzwe ari nyabagendwa kandi wemewe usanzwe unyuramo imodoka zitwara ibicuruzwa hagati y’u Burundi na Tanzania.

Abakora iperereza bakeka ko imodoka yari itwaye iyo kawa yari iyerecyeje mu Rwanda kandi ko yari igiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Colonel Bonfort Ndoreraho

Amakuru avuga ko ubwo Colonel Ndoreraho yamenyaga ifatwa ry’ibi bicuruzwa, yashatse gutanga ruswa kugira ngo abapolisi babireke.

Bivugwa ko ubwo Colonel Ndoreraho yamenyaga ko hari itsinda ry’abakozi ba SNR baje kumufata muri Ngozi, yabanje kwihisha ahantu h’ibanga.

Nanone kandi amakuru ava muri Polisi, avuga ko abashinzwe iperereza babanje guta muri yombi umugore w’uyu mupolisi kugira ngo bamenye amakuru y’aho umugabo we yihishe, nyuma akaza kwitanga agahita atabwa muri yombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − two =

Previous Post

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Next Post

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.