Saturday, November 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
15/11/2025
in MU RWANDA
0
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka, kuko bafite akangononwa ku cyo ayo mafaranga akora, ku buryo hari n’abubaka nta byangomba kugira ngo bakwepe ayo mafaranga.

Ikibazo cy’amafaranga yakwa abaturage bafite ibibanza mu gace kagenewe imiturire (muri site) mu gihe bagiye kubaka, kigaragazwa nk’igiteye inkeke abo baturage.

Depite Mvano Nsabimana Etienne agaragaza ko amafaranga ibihumbi 600 Frw acibwa abaturage bashaka ibyangombwa byo kubaka ashobora kubabera umutwaro, bagahitamo kubaka badafite ibyangombwa.

Yagize ati “Umuturage amafaranga asabwa iyo agiye kubaka muri gace kahariwe imiturire, bisabwa ko atanga amafaranga ibihumbi 600 harimo n’amafaranga yo gutunganya igishushanyo n’abafundi babimufashamo, bikamusaba kwishyura ayo mafaranga yose. Mu by’ukuri, ayo mafaranga ntiyaba ari intandaro yo gutuma abaturage bubaka nta byangombwa bafite?”

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore avuga ko gutanga aya mafaranga ntakibazo kirimo, kuko ari make cyane ugereranyije n’agaciro k’inzu umuturage aba agiye kubaka.

Yagize ati “Iyo urebye abubaka mu masite baba bubaka inzu zirengeje miliyoni 40 muri rusange, ntabwo dutekereza ko ayo mafaranga yabuza umuntu ushaka ibyangombwa ngo yubake.”

Muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka ushize, hagaragaramo ko Umujyi wa Kigali wishyuje abasabaga ibyangombwa byo kubaka amafaranga menshi arenze ayo bagombaga kwishyura. Aya mafaranga asaga miliyoni 117 Frw yishyuwe ku mpushya zatanzwe ibihumbi icyenda.

Imibare igaragaza ko mu mwaka ushize Umujyi wa Kigali watanze ibyangombwa byo kubaka ibihumbi 30.

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fourteen =

Previous Post

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

Next Post

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

Eng.-Eugene Nyagahene, Owner of a Five-Star Hotel in Karongi, plans to build 100 apartments

by radiotv10
14/11/2025
0

Investor Eugene Nyagahene, founder of Tele 10 Group and owner of a five-star hotel in Karongi District, has announced a...

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hategujwe ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice by’Uturere dutatu mu Rwanda

by radiotv10
14/11/2025
0

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu REG, yateguje ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bimwe byo mu Turere twa Nyarugenge, Nyamasheke na...

IZIHERUKA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.